Mu minsi ya vuba Rugamba sipiriyani n’umugore we bashobora kwemerwa nk’abatagatifu
Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko Dosiye yo kwinjiza Sipiriyani Rugamba na Madamu we mu Batagatifu, iri kugenda neza ku buryo mu gihe cya vuba bazemezwa, ahishura n’icyo azajya ahora asaba uyu Mutagatifu wa mbere u Rwanda ruzaba rugize.
Musenyeri Smaragde yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022 nyuma y’igitambo cy’Ukarisitiya yaturiye kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ku munsi mukuru w’Impuhwe z’Imana.
Yavuze ko mu bintu Abakristu Gatulika mu Rwanda bakwiye kwishimira ari uko igikorwa cyo kwemeza Sipiriyani na Daforoza Rugamba mu Batagatifu kiri kugenda neza.
Ati “Igihe cyo kwinjira mu rwego rw’Abatagatifu ntabwo kiri kure.”
Yavuze ko igishimishije ari uko Rugamba Sipiriyani azinjizwa mu Batagatifu nk’uwahowe ibikorwa byiza by’Imana kubera uko yitwaye ubwo yajyaga kwicwa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Musenyeri Smaragde yavuze ko umunsi Sipiriyani Rugamba yashyizwe mu Batagatifu, ku giti cye hari icyo azamusaba
Ati “Ikintu cya mbere tuzamuragiza ni ingo z’abashakanye, njyewe ni cyo cya mbere wenda abandi bafite ikindi bazamusaba ariko njye mbona ari ingo z’abashakanye.”
Avuga ko kumusaba iki kintu hari icyo azaba ashingiye kubera uburyo Rugamba n’umufasha we Daforoza babanaga.
Ati “Nk’umuryango namenye bya hafi, twabanye, nkabona ingorane z’abashakanye kandi nkaboma n’ingabire z’abashakanye, ibyo byombi Sipiriyani Rugamba yabiciyemo ariko haza gutsinda urukundo rw’uwo bashakanye n’ukarisitiya basangiraga.”
Kiliziya Gatulika mu Rwanda, tariki 23 Nzeri 2021 yasoje icyiciro cya mbere cyo kwinjiza Rugamba Sipiriyani n’umugore we Rugamba Daphrose mu rwego rw’Abahire.
Muri uyu muhango wabereye muri Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bazi amateka y’umuryango wa Rugamba Sipiriyani, bayagarutseho bavuga uburyo wabanje kunyura mu bigeragezo ariko bakaza kubitsindisha urukundo ubundi bakaza kubaka umuryango ushikamye ushingiye ku ijambo ry’Imana.
(Src:Raditv10)
Comments are closed.