Muhanga: Abantu babiri bahitanywe n’ibirombe ku munsi umwe

6,557
Ubucukuzi butemewe nibwo bwabaye intandaro y

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ibyo byatumye higwa ku mwanzuro wo gukora igenzura ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere kose, hakarebwa uko impanuka zagenze mu mezi atandatu ashize, ngo hafatwe ingamba zo gukaza ubwirinzi.

Ku wa 14 Gashyantare 2022, ikirombe cyo mu Murenge wa Mushishiro cyari gifunze cyaguyemo umuntu wari wagiye gucukura mu buryo butemewe n’amategeko, bamukuramo baramushyingura.

Meya Kayitare avuga ko kuri iyo tariki nanone, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Nyarusange cya Kompanyi yitwa Afri Ceramics cyagwiriye abakozi bacyo, bamwe babasha kuvamo ari bazima ariko undi aheramo ku buryo bikigoye kumukuramo ari muzima, kuko amazemo iminsi itatu.

Agira ati “Ibitaka ni byinshi umusozi wamuridukiyeho, ubu harimo imashini idufasha kumukuramo ariko ntituramugeraho nitunamugeraho tuzasanga atakiri muzima. Ubu tugiye gushaka imashini ya kabiri kuko imwe ntihagije”.

Avuga ko ubwo impanuka yabaga bagerageje gukomeza koherereza umwuka uwari waheze mu bitaka, ariko umusozi ugenda urushaho kumanuka umurengaho ku buryo nta cyizere cyo kumukuramo ari muzima.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko impanuka z’ibirombe zishobora guterwa n’uko imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, ku buryo hakwiye gukorwa igenzura ry’imiterere y’ibirombe kugira ngo hafatwe ingamba zo gukaza ubwirinzi.

Asaba abakozi na ba nyiri amakompanyi acukura kwigengesera, kuko ubutunzi buva mu bucukuzi butaruta ubuzima bw’abantu, kandi agasaba n’abajya mu birombe bifunze kubyirinda kuko biteza impanuka.

Agira ati “Abakoresha mu birombe ntibakwiye gukurikirana gusa inyungu zabo kurusha iz’ubuzima bw’abakozi, bagomba kwitwararika bakirinda impanuka. Abakozi nabo bazi imiterere y’aho bakorera, ntibakwiye kuba bishora aho bakorera igihe bigaragara ko hameze nabi”.

Hagiye gukorwa igenzura ry’ibirombe n’impanuka biteza

Meya Kayitare avuga ko nyuma yo kubona impanuka ebyiri umunsi umwe kandi imvura ikomeje kuba nyinshi, hagiye gukorwa icyegeranyo cy’impanuka zabaye mu mezi atandatu, hagafatwa imyanzuro ishobora kubamo no guhagarika imwe mu mirimo y’ubucukuzi.

Meya Kayitare avuga ko hagiye gukorwa igenzura mu birombe hagamijwe gukumira impanuka

Avuga ko nyuma y’igenzura ngo bizashoboka ko hari bimwe mu birombe bizaba bihagaritse imirimo y’ubucukuzi ubwo byagaragara ko hari ibitujuje ibisabwa, cyangwa hari ibikenewe kongerwa kuko igihe cy’imvura ari bwo impanuka ziyongera.

Agira ati “Turifuza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi cyadufasha kugenzura imirimo y’ubucukuzi tukareba impanuka mu mezi atandatu ashize, hagafatwa ingamba nshya ku buryo hari n’abashobora kuba bahagaritswe igihe byagaragara ko hari ibyo badohotseho cyangwa batujuje. Tuzanasuzuma amategeko agenga ubucukuzi turebe niba byose birimo kubahirizwa”.

Imirenge 11 kuri 12 igize Akarere ka Muhanga yose igaragaramo imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahanini mu misozi miremire, ku buryo hari impungenge z’uko ubukomere bwayo butakijyanye no gucukuramo igihe cy’imvura.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ubuyobozi bwa Afri Ceramics bwari butaravugana n’akarere ngo bugaragaze ibya ngombwa birebana n’uwagwiriwe n’ikorombe, icyakora ngo abakozi bose bari bafite ubwishingizi bw’ubuzima, mu gihe ikirombe cyo kirimo gukoreshwa ku byangombwa by’ubushakashatsi.

(Inkuru ya Kigalitoday)

Comments are closed.