Muhoozi arasanga Putin afite impamvu zo gutera Ukraine

6,023
Kwibuka30
Mwanawe Museveni Aunga Mkono Urusi Kuvamia Ukraine "Putin yuko sawa Kabisa"

General Muhoozi wa Uganda yavuze ko asanga Putin afite impamvu zo gutera igihugu cya Ukraine

Mu gihe igihugu cy’Uburusiya kimaze iminsi kimisha ibisasu mu gihugu cya Ukraine, benshi muri ba nyakubahwa ku mugabane wa Afrika birinze kuvuga aho bahagaze kugira ngo batiteranya ku bihugu by’ibihangange bir muri ino ntambara.

Bamwe barasanga ko baramutse bavuze ko bashyigikiye ibyo bitero baba biteranije na Amerika n’ibindi bihugu biyishyigikiye, mu gihe hari n’abandi basanga ko baramutse banenze ku mugaragaro ibyo bitero baba biteje Uburusiya.

Ariko ibi siko bimeze kuri General ukomeye mu gihugu cya Uganda, general KAINERUGABA MUHOOZI akaba n’umuhungu wa perezida Museveni, uno mugabo arasanga perezida Putin w’Uburusiya afite impamvu zo kohereza no gutera igihugu cya Ukraine.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuri uyu wa mbere yagize ati:”…jye ndabona PUTIN afite impamvu zo kwinjira muri Ukraine, kandi nziko benshi mu birabura babishyigikiye….”

Kwibuka30

Kuri twiter ye yagize ati:”The majority of mankind (that are non-white) support Russia’s stand in Ukraine. Putin is absolutely right! When the USSR parked nuclear armed missiles in Cuba in 1962 the West was ready to blow up the world over it. Now when NATO does the same they expect Russia to do differently?

Ati:”Abenshi mu birabura nziko bashyigikiye Uburusiya kwinjira muri Ukraine, rwose Putin afite impamvu, muri 1962 igihe Uburusiya bwerekezaga misile zabwo muri CUBA izitunga mur USA isi yose yasabye Uburusiya isi yarasakuje Uburusiya busabwa kuzikuraho, none se kuki abantu bifuza ko Uburusiya bukora ibitandukanye mu gihe ubu NATO iri gukora ibyo?”

Nyuma yo gushyiraho iyo tweet, bamwe mu basanzwe bamukurikira ntibakiriye neza ubwo butumwa, uwitwa Zhosta yagize ati:”Umuntu ufite ubwenge niwe wenyine washyigikira Russia agashyigikira intambara ipfiramo abana, ababyeyi,…tuzi neza inyungu umuryango wawe wakuye mu ntambara”

Uwitwa Felix Alinda yagize ati:”Kuba NATO cyangwa USA ikora ibyo, sibyo bitanga uburenganira kuri Russia”

Kugeza ubu nta gihugu na kimwe cya Afrika cyari cyahagarara kivuge aho gihagaze kuri ino ntambara usibye imwe mu miryango ihuza ibihugu byinshi muri Afrika nka AU na ECOSAC



Comments are closed.