Polisi yafashe umwarimu ukekwaho kwaka ruswa umunyeshuri

6,337
Kwibuka30

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gashyantare Polisi ishami rishinzwe gutegura no gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ryafashe uwitwa Rizinde Jean De Dieu ukekwaho  kubeshya umunyeshuri yigishaga gutwara ikinyabiziga ngo amuhe amafaranga ibihumbi 100 azamufashe kubona uruhushya two gutwara ikinyabiziga urwego rwa ( C), ibi byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahari hateganyijwe gukorerwa ibizamini.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu barimu bigisha gutwara ibinyabiziga kureka ibikorwa byo kubeshya abanyeshuri bigisha babaka amafaranga ngo bazayahe abapolisi bakoresha ibizamini ngo babahe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati” uyu yafashwe kubera amakuru yaturutse k’umunyeshuri watswe amafaranga yizezwa kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nyuma akabona akoreshejwe ikizamini cyose, yahise abwira Polisi ko nubwo igiye kumukoresha ibizamini ariko yishyuye amafaranga umwarimu ngo amufashe kubona uruhushya.”

Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri yabanje gukoreshwa ikizamini cyo gusubira inyuma, noneho agiye gukora icyo kuzenguruka ahita abwira abapolisi bashinzwe gukoresha ibizamini bahita bafata uyu mwarimu basanga yamuhaye amafaranga ibihumbi 40 akoresheje telefone andi ibihumbi 60 mu ntoki.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yagiriye inama yaba abigisha imodoka mu mashuri atandukanye n’abanyeshuri biga gutwara ibinyabiziga gukurikiza amabwiriza kugirango hirindwe ibyaha birimo na ruswa

Kwibuka30

Yagize ati” uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rukorerwa mu nzira zisobanutse, tuributsa abarimu ko bagomba kureka imyumvire yuko bazabona amafaranga mu buryo buboroheye bakaka amafaranga abo bigisha, turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kuko kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko utanze amafaranga ari ruswa kandi ntiyemewe”

Yasoje ashimira umunyeshuri watanze amakuru yatumye uyu ukekwaho kwakira amafaranga afatwa.

Rizinde yashyikirijwe ubugenzacyaha ishami rikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 174 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Comments are closed.