Musanze: Batangije umushinga w’inkweto ibihumbi icumi

1,669

Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu ntanzi z’ibirunga mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga, kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.

Ni ubukangurambaga butangiye ku gitekerezo cy’Umuryango Ireme Education for social impact (IESI) ufite icyicaro muri uwo murenge, nyuma y’uko ushinzwe n’abanyeshuri bize amashuri abanza kuri icyo kigo cy’amashuri cya Nyabirehe, nyuma yo kwiga bakaminuza biyemeza gusubira ku ivuko guteza imbere agace kubatsemo ishuri ryabareze dore ko ari ahantu h’icyaro habura byinshi birimo amazi meza.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buribanda ku mashuri yo mu Murenge wa Gataraga, Umurenge wa Musanze n’uwa Shingiro yegereye ishyamba ry’ibirunga, aho byagaragaye ko ako gace kugarijwe n’indwara zitandukanye zigenda zibasira bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane ibirenge.

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa IESI, Nyiraneza Olive, yavuze ko gutangiza ubukangurambaga bugamije isuku mu bana biri mu rwego rwo kubarinda izo ndwara zugarije ako gace.

Ati ‟Ubu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’ubuzima n’uburezi mucyo twise ‟Ipfundo fremwork”, mu kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke twambika abana inkweto Ahateganyijwe inkweto 10,085.”

Nyiraneza yavuze ko mu byo biteze muri ubwo bukangurambaga, abaturage biganjemo icyiciro cy’ababyeyi, abanyeshuri n’abarezi bazasobanukirwa imbogamizi ziri mu gace batuyemo katagira amazi ahagije, bamenye uko batunganya amazi mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka, ndetse baharanire kwita kuri gahunda yo kwambara inkweto birinda indwara zirimo imidido zikunze kugaragara muri ako gace.

Mu kunoza imirire, uyu mushinga wateye inkunga ubworozi bw'inkoko ku ishuri rya Nyabirehe

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) muri 2022, byagaragaye ko ku rwego rw’igihugu indwara ziterwa n’umwanda cyane cyane inzoka zibasiye abaturage ku kigero cya 40%.

Akarere ka Musanze kakaza ku bipimo biri hejuru, aho indwara z’inzoka ziri ku gipimo cya 48% nk’uko Nshimiyimana Ladislas, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititabwaho muri RBC abivuga.

Uko abaturage bakiriye ubwo bukangurambaga

Bamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya Nyabirehe, bavuga ko bakuyemo isomo ryo kwita ku buzima bw’abana babo babambika inkweto mu kubarinda indwara zitandukanye.

Makuza Anastase ati ‟Wasangaga umwana yambara agakweto kamwe akagahoramo ugasanga arabangamiwe, yavaga ku ishuri inkweto akazikuramo akajya kuvoma yambaye ibirenge, kuba abonye inkweto ntabwo asongera kugendasha ibirenge akandagira hasi ku buryo byamutera amavunja”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien wafunguye ku mugaragaro ubwo bukangurambaga yasabye ababyeyi kurangwa n’isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda, abizeza ko amazi agiye kugezwa muri ako gace nyuma y’uko umuyoboro wa Mutobo wamaze kwagurwa ukaba ugiye gutanga amazi yikubye inshuro enye kuyo wajyaga utanga.

(Src:Kgltoday)

Comments are closed.