Musanze: Yafatanywe urumogi mu rugo rwe avuga ko yahawe uburenganzira na RDB!

8,863
Kwibuka30

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa MANIRIHO Desiré nyuma yo gusanga iwe mu rugo, hatewe ingemwe z’Urumogi zigera kuri 62 zari mu bihoho.

Yahombetse urumogi mu rugo iwe akemeza ko abifitiye uruhushya

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yemereye inzego zishinzwe umutekano n’izibanze zamutahuye ko urwo rumogi yaruteye nyuma yo kubisabira uburenganzira mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ngo kikaba cyarabimuhereye ibyangombwa. Ikindi cyamuteye akanyabugabo ko kuruhinga, ngo ni uko yumvise inzego nkuru z’igihugu zaremeye umushinga w’uko urumogi ruzajya ruhingwa mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Dushime Jean wageze mu rugo rw’uyu muturage yagize ati: “Ayo makuru natwe twayamenye nyuma y’uko tuyabwiwe n’inzego z’ibanze zo muri kariya gace zabanje kujyayo zihasanga izo ngemwe. Uwo mugabo Maniriho asanzwe acumbitse ahantu hari n’igipangu. Impamvu abantu bamugendereraga batari baramenye ko ari ingemwe z’urumogi hakiri kare, ni uko bataruzi neza”.

Ati “Bamwe bagiraga ngo ni ingemwe za sipure cyangwa iz’ibindi biti ntibite ku kureba niba ari Urumogi. Natwe byadusabye kubanza gushishoza neza tubifashijwemo n’ababimenyereye dusanga koko ari rwo”.

Umunyabanga nshingwabikorwa yongeraho ko Maniriho agifatwa, yahise yerekana icyangombwa gitangwa na RDB kigaragaza ko ubuhinzi bw’Urumogi yabwinjiyemo nyuma yo kubusabira uburenganzira muri icyo Kigo.

Kwibuka30

Yagize ati: “Agifatwa yatsimbaraye avuga ko yemerewe gukora ubwo buhinzi kandi abifitiye ibyangombwa. Ikigiye gukorwa ni ugukorana n’inzego za RDB hagenzurwe ibyo byangombwa yagaragaje, hamenyekane niba koko ubwo burenganzira yarabuhawe, nibasanga atari byo amategeko arakurikizwa”.

Ati “Gusa icyo tuzi ni uko muri iki gihugu nta tegeko mu buryo bw’inyandiko riratugeraho mu nzego z’ibanze, ryemerera abaturage guhinga urumogi nk’uko n’ibindi bihingwa byose bihingwa. Iryo tukigenderaho kugeza ubu ni irivuga ko ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’urumogi bitemewe”.

Uyu muyobozi yongeraho ati: “Kugeza ubu dufite abantu bakurikiranywe n’inkiko, abari kwigishwa mu bigo ngororamuco n’abihishe ubutabera kubera ibikorwa bifite aho bihuriye n’urumogi. Bishatse kuvuga rero ko Leta itigeze ishyira ahagaragara itegeko ryemerera umuntu ubonetse wese guhinga urumogi cyangwa ibindi bishamikiye kuri ubwo buhinzi. Ni nayo mpamvu byanatangaje abaturage bacu bibaza inzira byanyuzemo ngo uyu mugabo ahabwe uburenganzira bwihariye”.

Ubu buhinzi bikekwa ko Maniriho ari bwo yari akibutangira, kuko ingemwe zari zikiri mu bihoho zireshya na sentimetero ziri hagati ya 18 na 20 z’uburebure. Uyu mugabo nyuma yo gufatwa, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Icyangombwa avuga ko kimuhesha uburenganzira bwo guhinga urumogi
Icyangombwa MANIRIHO yahawe na RDB avuga ko kimuhesha uburenganzira bwo guhinga urumogi
Yahombetse urumogi mu rugo iwe akemeza ko abifitiye uruhushya
Ingemwe z’urumogi Maniroho yari amaze kugira ziri murugo.

SRC:kigaliToday

Leave A Reply

Your email address will not be published.