Mushiki wa Donald Trump yahishuye uburyo prezida Trump yakorewe ikizami kimwinjiza muri Kaminuza

9,340
Kwibuka30
President's sister Maryanne Trump Barry sees off tax fraud inquiry ...

Mu gihe amatora y’uzayobora igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika yegereje, byinshi bigenda bitangazwa ku buzima n’imibereho ya Prezida Trump uyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y’igitabo giherutse gushyirwa hanze n’umwishywa we, igitabo kiswe “Too Much and Never Enough: How My Family Created the World’s Most Dangerous Man”, Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ufite byinshi cyane ariko bitamunyura na rimwe: Uko umuryango wanjye yaremye umugabo uteje ibyago cyane kurusha abandi ku isi’.

Muri iki gitabo, Mary Trump mwishywa wa Trump yavuze ko Trump yishyuye amafaranga inshuti ye ngo imukorere ikizamini kizwi nka ‘SAT’ – gituma abanyeshuri bemererwa kwinjira muri kaminuza.

Kwibuka30

Mu majwi y’ibanga yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, mushiki wa TRUMP witwa MARRYANNE TRUMP BARRY yavuze ko nawe yibuka neza amazina y’umuntu wamukoreye ibizamini bimwemerera kwinjira muri kaminuza ya Pennsylvania, yagize ati:”Na nubu iyo nshuti ya Trump ndayizi cyane, …nibyo koko yakorewe ikizamini kimuhesha uburenganzira bwo kwinjira muri kaminuza nkuru ya Pennsylvania, ntekereza ko kugira ngo ahitemo ubwo buryo ari uko atari afite ubushobozi bwo kwitsindira”

Maryanne Trump Barry dished on her brother Donald in ...

Madamu Barry mbere yashyigikiraga musaza we Donald ndetse yigeze kuvuga ko bafitanye umubano wa hafi. Yigeze kuvuga inkuru y’ukuntu musaza we yamusuye buri munsi yamaze mu bitaro ubwo yari yabazwe.

Ati: “Inshuro imwe yari kuba ihagije – nk’inshingano. Uko ni ko urukundo rwigaragaza, iyo urengejeho”. Yanavuze ko “yari abizi neza akiri umwana ko atanagerageza kurushanwa na Donald”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.