Natacha Polony ushinjwa gupfobya genoside ni muntu ki?

3,906
Challenge of the Rwandan genocide: Natacha Polony sent back to correctional  - The Limited Times

Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri itangazamakuru ryo hanze y’u Rwanda ryagiye ryifashishwa mu gukwirakwiza amagambo apfobya cyangwa ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ni ubwa mbere ubutabera by’umwihariko ubwo mu Bufaransa bwatangiye gukurikirana umunyamakuru watangaje amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye kuburanisha Umunyamakurukazi Natacha Polony, nyuma y’amagambo yatangarije kuri imwe muri televiziyo zikorera mu Bufaransa.

Taliki ya 18 Werurwe 2018 kuri Televiziyo France Inter, ni bwo Natacha Polony uyobora Ikiganiro “Marianne” yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mvugo zikakaye zisa nk’izigaragaza ko Isi itagakwiye guta umwanya kuri iyo Jenoside yakozwe “n’ibigoryi (salauds) byari bihanganye n’ibindi bigoryi.”

Mu magambo ye yagize ati: “… ni ingenzi gusbanura ibyabaye muri icyo gihe, usanga ku iherezo udashobora gutandukanya abagome n’abagwaneza.”

Yongeyeho ati: “Ikibabaje ni uko tuvuga ku bwoko bw’ikibazo cy’aho ibigoryi byari bihanganye n’ibindi bigoryi […] Bivuze ko njye numva nta muntu wari ku ruhande rw’abeza cyangwa urw’abagome muri aya mateka.”

Uyu munyamakurukazi yavuze ayo magambo mu gihe guhera muri Mutarama 2017 mu Bufaransa hariho itegeko rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru rihana igikorwa cyo guhakana, gupfobya  cyangwa gutesha agaciro Jenoside zose zemewe mu Bufaransa, atari iyakorewe Abayahudi gusa.

Nyuma y’amagambo ya Natacha, Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, watanze ikirego mu butabera bw’Ubufaransa ndetse gishyigikirwa cyane n’umuryango mugari w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ku bufatanye na sosiyete sivile.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 ni bwo Umushinjacyaha yohereje icyo kirego mu rukiko, agishyira byaha byibasiye inyokomuntu. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo uyu munyamakurukazi uri mu bubatse izina rikomeye mu Bufaransa yagejejwe imbere y’ubutabera.

Mu kwisobanura kwe, Natacha yavuze ko amagambo akakaye azanzemo n’ibitutsi yayakoresheje avuga ku bayobozi gusa, ngo ntaho ahuriye n’abaturage bicwaga muri Jenoside.

Mu bisobanuro bye, hagaragara ko atemera ko Ingabo za FPR zateye u Rwanda zigamije kurubohora kuko yemeza ko zakoze ibyaha bitandukanye ari na byo byatumye u Bufaransa butabasha gusobanukirwa byimbitse itegurwa rya Jenoside ryakozwe n’abayobozi bari ku butegetsi bw’u Rwanda.

France 24 ivuga ko ku ruhande rwa Ibuka, hagaragajwe uburyo amagambo yakoreshejwe na madamu Polony w’imyaka 46 yateje urujijo rukomeye cyane, rushyigikira n’ingengabitekerezo y’uko habayeho Jenoside ebyiri mu Rwanda ikuze kuzamurwa n’abakoze iyo Jenoside bahungiye mu mahanga.

Umwe mu batangabuhamya bari ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Espérance Mutuyisa-Brossard, yagize ati: “Ntushobora gushyira mu gatebo kamwe abahigi n’umuhigo, kuko ntibihura.”

Natacha Polonyari imbere y’ubutabera nyuma y’aho guhera mu mwaka wa 2021, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye gusubira ku murongo nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron muri Gicurasi uw mwaka.

Perezida Macron yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anabasaba imbabazi mu izina ry’Igihugu ayoboye, ndetse ashimangira ko abagize uruhare muri ayo mahano yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100 bacyidegembya mu Bufaransa bagomba kubiryozwa.

Ikibazo cy’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bidegembya mu Bufaransa cyarahagurukiwe, ku buryo imanza nyinshi zari zaradindiye zongeye gusubukurwa kugira ngo inzirakarengane zazize Jenoside zibone ubutabera bwuzuye.

(Src:Imvanshya)

Comments are closed.