“Ndacyariho nimundebe, nafunze za karavati”: Muzehe Pst Mpyisi yanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye

4,176

Nyuma y’aho abantu bamwe na bamwe batangiye gukwirikwiza inkuru y’uko umusaza Mpyisi Ezira yitabye Imana, uyu musaza yanyomoje iby’ayo makuru.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye baramutse babona amakuru avuga ko muzehe pasitoro Mpyisi Ezira yitabye Imana, ariko uyu musaza umaze kurenza imyaka ijana yanyomoje aya makuru avuga ko akiri muzima, kandi ko agikomeye n’ubwo bwose umubiri we umaze gucika intege.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri TV zikorera kuri youtube, muzehe Pst Mpyisi Ezira yagize ati:”Icyampa rukaza, n’ubundi amaherezo ni ugupfa, n’ubwo namara indi myaka ijana ariko amaherezo ni ugupfa, rwose ndacyariho, numundebe, nanafunze karavate”

Muzehe Pst Mpyisi bigaragara ko amaze kugira integenke, yakomeje avuga ko amaze amezi arenga atandatu aterurwa, kandi ababazwa n’umubiri, ariko ko akiriho.

Mu magambo y’ubwenge, yuzuye ubuhanga, umusaza Pst Mpyisi yavuze ko hahirwa abapfa bapfira mu mwuka, ko umuntu ahubwo yari akwiye kwibaza amaherezo kuko gupfa byo ataho wabihungira.

Ati:”Gupfa ko ngomba gupfa, n’uyu wabitangaje nawe rimwe bazamutangaza ko yapfuye, gusa icyo mwifuriza ni uko yapfa apfiriye mu mwami Yesu”

Mbere y’uko Pst Mpyisi avuguruza ubwe aya makuru, umwuzukuru we nawe yari yazindutse anyomoza iby’aya amakuru, avuga ko sekuru ari mutaraga.

Benshi mu babony eiyo nkuru ibika urupfu rwa Pst Myisi, bavuze ko bitari bikwiye ko abantu babika umuntu atarapfa. Uwitwa Diana Kanayna kuri X yagize:’Biteye isoni kubona abantu bashakira views mu bikorwa nk’ibi ngibi, ntibikwiye ko abantu bica umuntu akiri muzima, bituma n’umurwayi araemba kurushaho”

Pst Mpyisi Ezira, ni umwe mu ibuye riri ku mwamba wa mwamba mu bizera bo mu itorero ry’abizera mu idini ry’Abadivantisiti b’umusi wa karindwi mu Rwanda.

Comments are closed.