Ngoma: Kugabura ibikomoka ku matungo byakemuye ikibazo cy’igwingira mu bana

10,298

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko ikibazo cy’igwingira ry’abana cyakemutse burundu, bitirutse ku gutegurira abana n’umuryango muri rusange ifunguro ririho ibikomoka ku matungo.

Ni nyuma y’uko bahanwe amahugurwa n’umushinga Orora Wihaze, ku mitegurire y’ifungura ririho ibikomoka ku matungo, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka ibiri.

Iribagiza Chantal utuye mu mudugudu wa Rubimba, akagali ka Cyasemakamba, umurenge wa Kibungo , avuga ko amahugurwa yahawe n’umushinga Orora Wihaze ku k’amaro k’ibikomoka ku matungo, yatumye ahindura uburyo ateguramo ifunguro.

Ati”Mbere tutarahugurwa numvaga ko niba nagabuye bihagije, nkumva ko kurya inyama , indagara cyagwa amafi atari ngombwa. Mbere numvaga ko kuba umwana yariye igifu cyuzuye bihagije, ariko ubu icyumweru ntigishobora gushira ntagabuye ibikomoka ku matungo”.

Mugenzi we Mukandayisenga Theodosie, avuga ko kugabura ibikomoka ku matungo byatumye umwana we akura neza bitandukanye n’uko yari yavutse.

Ati”Uyu mwana namubyaye afite ibiro bike, ariko atangiye kurya muha indagara amajyi, amata n’ibindi nyuma mbona agenda yiyongera mu biro”.

Mukandayisenga avuga ko iyo urebye abana be ba mbere, usanga batandukanye mu gikuriro nuwo ari konsa, kuko bo batabonye ibikomoka ku matungo nka murumuna wabo bitewe n’uko yari atarabisobanukirwa.

Binyuze mu mahugurwa bahawe, aba babyeyi bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko kurya ibikomaoka ku matungo ku mubyeyi utwite ndetse n’uwonsa,

Nsengiyumva Eerneste nawe wahuguwe, agira ati”Ku mugore utwite n’uwonsa, ifunguro nk’iryo rituma umwana akura neza mu nda, ndetse yanavuka akagira imikurire myiza na nyina akagira ubuzima bwiza akabona n’amashereka yo konsa umwana we”.

Murebwayire Mediatrice uhagararuiye umushinga Orora Wihaze mu Karere ka Ngomba, akaba n’umukozi w’akarere ushinzwe ubujyanama ku mirirwe, avuga ko ari ingenzi kurya ibikomoka ku matungo, by’umwihariko k’umugore utwite n’uwonsa.

Agira ati”Burya ibikomoka ku matungo ni byiza cyane kuko umubiri ubyakira neza kuruta ibikomoka ku bihingwa. Ubwo rero iyo umugore utwite cyangwa uwonsa ariye bya bikomoka ku matungo, umubiri ukora neza ukabona intungamubiri nziza kandi zakirwa neza mu  mubiri”.

Murebwayire avuga ko iyi ariyo mpamvu bashishikariza ababyeyi kurya ibikomoka ku matungo, bakabona za nyungu z’uko umubiri ubyakira neza, umwana agakura neza, umubyeyi akagira ubuzima bwiza akabasha no kwita kuri wa mwana.

Ibikomoka ku matungo umushinga Orora Wihaze ushishikariza abantu kurya, birimo: inyama, indagara, amajyi, ndetse n’amata.

Uyu mushinga ukorera mu turere twa Burera, Gakenke, Nyamagabe, Nyamasheke, Rutsiro,Ngororero, Kayonza na Ngoma,

Mu Karere ka Ngoma, Orora Wihaze ikorere mu mirenge itanu ariyo Kibungo, Remera, Rurama, Sake na Rurenge.

Comments are closed.