“Ibitero kuri Ukraine bizakomeza, nta gahunda yo kubihagarika” Putin

8,049
Kwibuka30
Vladimir Putin avugira ku kigo cy'isanzure cy'Uburusiya

Perezida wa Ukraine Vladmir Putin yaraye atangaje ko ibitero by’igihugu cye kuri Ukraine bizakomeza kugeza Uburusiya bugeze ku ntego zayo nziza.

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yaraye atangaje ko igihugu kizakomeza umugambi wayo wo kumisha ibisasu mu gihugu cya Ukraine kuko inzira y’ibiganiro ibyi bihugu byagerageje imeze nk’iyananiranye.

Ibi Bwana Putin Vladmir yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo yari kumwe n’inshuti ye magara Aleksandr Lukashenko nawe uyobora igihugu cya Belarus mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 61 Yuri Gagarin abaye umuntu wa mbere wagiye mu isanzure.

Igihugu cya Belarus nicyo gihugu cya mbere cyatangaje ku mugaragaro ko gishyigikiye Uburusiya mu rugamba irimo.

Kwibuka30

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro, Perezida Putin yavuze ko nta mahitamo yandi yari asigaranye uretse gutera kugira ngo arengere abavuga ikirusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, Bwana Putin yagize ati:”Biraboneka neza ko nta mahitamo twari dufite. Cyari icyemezo gikwiriye.” Yongeraho ko Uburusiya buzakomeza ibitero “mu njyana kandi bwitonze”

Perezida Putin yakomeje agira ati:”Ku ruhande rumwe, turimo turafasha kandi tunakiza abantu, ku rundi, turimo turafata ingamba zo gushimangira umutekano w’Uburusiya ubwabwo.

Nyuma y’iri jambo, perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Putin agomba gukirikiranwaho ku byaha bya jenoside ari gukorera mu gihugu cya Ukraine, mu gihe Uburusiya bwakomeje guhakana ibyo birego byose ikavuga ko itigeze igira igice cy’abasivile icyo aricyo cyose ingabo ze zaba zaribasiye, igashinja Ukraine gukorera mu kwaha kwa ba gashakabuhake b’Abanyamerika na bimwe mu ihugu by’Uburayi.

Vladimir Putin agiye kuramutsa Aleksander Lukashenko

Comments are closed.