Uganda: Inzovu yishe umushakashatsi w’umunya-Colombia muri pariki y’igihugu

10,078
Kwibuka30

Umushakashatsi w’umunya-Colombia yapfuye nyuma yo gukandagirwa n’inzovu muri pariki y’igihugu ya Kibale muri Uganda.

Kwibuka30

Ikigo cya Uganda gishinzwe kwita ku nyamaswa zo mu gasozi cyatangaje ko Ramirez Amaya Sebastian, ukorera kaminuza yo muri America, yarari gukora ubushakashatsi n’abamufasha ku ishyamba yo muri pariki, ubwo ibi byabaga.

Umuvugizi w’iki kigo ,Rashir Hangi, yagize ati”Baje begera inzovu itangira kubasagarira birukira mu byerekezo bitandukanye. Inzovu yahise ikurikira Sebastian iramukandagira bimuviramo urupfu”.

Yavuze ko iyo nzovu yatatse umushakashatsi agapfa ari igikorwa cya mbere kibaye nyuma y’imyaka 50.

Comments are closed.