Ngoma: Umugabo wari ugiye kuroba amafi yishwe n’ingona.

427

Umugabo w’imyaka 34 wo mu Karere ka Ngoma wari usanzwe akora umwuga w’uburobyi yasanzwe yarishwe n’ingona zo mu Kiyaga cya Saka.

Abaturanyi n’abandi basanzwe bakorana akazi k’uburobyi bavuga ko uyu mugabo yari yaraburiwe irengero mu cyumweru gishize nyuma y’aho ajyanye na mugenzi we kuroba mu kiyaga cya Sake, amakuru akomeza avuga ko batangiye kumushakisha bigera aho baramubura burundu, maze kuri uyu wa mbere akaba aribwo umurambo we wasanzwe mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Jarama.

Umwe muri bagenzi be basanzwe barobana yagize ati:”Ntitwamenye icyamukuruye mu ruzi, twariho turoba amafi nk’ibisanzwe, nyuma twakomeje gushakisha turaheba, twabanje gutekereza ko yatwawe n’amazi, kugeza ubwo kuri uyu munsi tubonye umurambo warangijwe n’ingona zo muri kino kiyaga.

Mugirwanake Charles uyobora umurenge wa Jabana, yahamije iby’aya makuru avuga ko uyu mugabo yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuroba ari kumwe na mugenzi we.

Ati:“Ni abaturage babiri harimo ufite imyaka 34 n’undi w’imyaka 29 bagiye kuroba amafi mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe bari kurwana no gutegura imitego yabo, umwe ingona iramufata iramujyana umurambo we rero twawubonye ejo ku wa Mbere dusanga yaramwishe. Hakurikiyeho kumushyingura dufatanyije n’umuryango we.

Bwana Charles uyobora uno murenge yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage baturiye ikiyaga cya Sake kujya bitwararika cyane ko bizwi ko muri icyo kiyaga habamo ingona n’imvugu nyinshi. Yagize ati:”Ndasaba abaturage baturiye ndetse n’abarobera mu kiyaga cya Sake kujya bitwararika mu gihe bari kugenda muri icyo kiyaga kuko harimo ingona n’imvubu” yongeye yihanangiriza bikomeye ababyeyi bohereza abana babo kuvoma muri icyo kiyaga.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.