PDI ya Hon. Fazili nayo yiyemeje ko izashyigikira Paul Kagame mu matora

335
Kwibuka30

Ishyaka PDI (Parti Démocrate Idéal), ryamaze gutangaza ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Iri shyaka ryabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, mu Nteko rusange y’abarwanashyaka, yahuriyemo abaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu kiganiro Perezida wa PDI, Depite Sheikh Musa Fazil Harelimana, yahaye Kigali Today, yagize ati “Twebwe dushyigikira umuntu witwa Nyakubahwa Paul Kagame”

Kwibuka30

Ati “Ikindi gihe na bwo birashoboka ko (FPR) bagira umukandida mwiza tukabyiga, ariko Perezida Kagame we nta n’umuyingayinga wavuga ngo bahiganwa mu kuyobora Igihugu kugira ngo gitere imbere, gikomeze kigire agaciro.”

Umukuru wa PDI avuga ko bashimira Perezida Kagame kubera kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, kuruhesha umutekano, uburezi kuri bose, kuyobora atavangura no kuba yaraciye nyakatsi n’indwara ziterwa n’umwanda(zirimo amavunja).

PDI ivuga ko ishyigikiye Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ivuga ko Perezida Kagame natorwa mu yindi Manda, hazakorwa imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero birenga 1,000, buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi n’amazi, ndetse ko ubukungu buzajya buzamuka ku rugero rurenga 8% buri mwaka.

Gusa Ishyaka PDI rikavuga ko kuri iyi nshuro rizajya mu matora y’Abadepite ritari mu bufatanye bw’imitwe ya Politiki iyobowe na FPR-Inkotanyi, ari yo PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR.

Ishyaka PDI ritangaje ko rizashyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi nyuma y’uko indi mitwe ya Politiki irimo PL na PSD na yo ikoze inama ikaba ari we yemeza, uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri uyu mwaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.