Niger: Inyeshyamba zishe abaturage barenga 50

6,889
Court-circuiter l'Etat islamique dans la région de Tillabéri au Niger,  International Crisis Group – WATHI

Abarwanyi b’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’Idini ya Islam bagabye igitero mu duce tubiri two muri Niger abarenga 50 bahasiga ubuzima.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Mutarama 2021 umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame akaze y’idini rya Islam ukorera mu gihugu cya Niger waraye ugabye igitero ku baturage maze abasaga 50 bahasiga ubuzima mu gihe abandi benshi bakomeretse bikomeye ndetse hangizwa n’ibikorwa remezo bitari bike.

Reuters yatangaje ko abagera kuri 49 bo mu gace ka Tchombangou bishwe naho 17 bagakomereka mu gihe mu kandi gace ka Zaroumdareye hishwe abagera 30.

Agace ka Sahel Niger ibarizwamo gakunze kwibasirwa cyane n’ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam.

Kuri uyu wa Gatandatu muri Mali nabwo hari hagabwe igitero ku ngabo z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu kigwamo abasirikare babiri.

Bibaye mu gihe muri Gashyantare uyu mwaka muri Niger hateganyijwe icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida nyuma y’uko mu matora aherutse habuze ugira ubwiganze busesuye.

Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Mohamed Bazoum wagize amajwi 39.33% azaba ahanganye na Mahamane Ousmane wigeze kuyobora icyo gihugu wagize amajwi 17 %. Ubusanzwe utorwa aba agomba kugira nibura 50 %.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu gihe ibyavuye mu cyiciro cya mbere byakwemezwa n’urukiko, amatora yaba tariki 21 Gashyantare 2021.

Leave A Reply

Your email address will not be published.