Nigeria-Kaduna: 168 bakomeje kuburirwa irengero mu gitero cyagabwe kuri gari ya moshi

9,090

Sosiyete ya leta ya Gari ya moshi muri Nigeria yatangaje ko abantu 168 bakomeje kuburirwa irengero, nyuma y’igitero cyagabwe kuri gari ya moshi barimo mu cyumweru gishize.

Ntiharamenyekana umubare w’abashimuswe basabirwa ingurane muri aba 168, kuko hakekwa ko bamwe baba baratashye mu ngo zabo batamenyesheje ubuyobozi.

Kuwa mbere w’icyumweru gishize, abitwaje itwaro bangije igice cy’umuhanda hagati y’umurwa mukuru Abudjan n’umujyi wa Kaduna uherereye mu majyaruguru ya Nigeria.

Muri icyo gitero abagenzi bagera ku munani barishwe, gusa nta tsinda ry’iyeshyamba rirakigamba.

Abantu 362 nibo bari biyandikishije kugenda muri iyo gari ya moshi, ariko sosiyete ya gari ya moshi muri Nigeria ntiratangaza niba mu bantu 168 baburiwe irengero harimo n’abakozi b’iyo gari ya moshi.

Mbere byari byavuzwe ko abagenzi 970 bari biyandikishije kugenda muri iyo gari ya moshi , gusa impamvu yo kunyuranya mu mibare ntiramenyekana.

Umwe mu bafite ababo baburiwe irengero yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amabandi akekwa gukora iki gitero yabahamagaye ababwira ko afite abantu babo.

Mu myaka ibiri ishize, amabandi muri Nigeria yishe amagana y’abantu, abandi ibihumbi bava mu byabo.

Comments are closed.