Nigeria: Umubyeyi yapfushije abana be bane mu mpanuka y’ubwato

8,223
Kwibuka30

Umubyeyi yabuze abana be bane nyuma yo kurohama biturutse ku mpanuka y’ubwato muri leta ya Kebi iri mu majayaruguru ya Nigeria.

Musa Labaran warokotse iyi mpanuka yavuze ko yagerageje gutabara umwana wa gatanu  wari iruhande rwe mu bwato ariko biranga.

Yavuze ko imirambo y’abana bane yabonetse, uwa gatanu bikaba bikekwa ko yapfuye ariko umurambo we nturaboneka.

Kwibuka30

Ubuyobozi n’abaturanyi bavuze ko kuwa gatatu, uwo muryango wari ugiye mu murima hakurya y’umugezi, ubwo ubwato barimo bwakubitwaga n’umuyaga mwinshi mu gace ka Yauri.

Nigeria ikunza kwibasirwa n’impanuka z’ubwato.

Mukwa Gatanu umwaka ushize, abantu barenga 100 bararohamye ubwo ubwato bwabo bwakubitwaga n’umuyaga mwinshi, mu gihe mu Kuboza uwo mwaka abantu 30 bapfuye mu mpanuka nk’iyo muri leta ya Kano.

Bivugwa ko izi mpanuka ziterwa n’uko ubwato buba butwaye ibirenze ubushobozi bwabwo, gukora nabi ubwato ndetse n’ikirere kimeze nabi.

Comments are closed.