Ukraine yahawe misile 6000 na miliyoni 25 z’amayero zo guhangana n’Uburusiya

4,113
Kwibuka30

U Bwongereza bwahaye Ukraine ibindi bisasu bya misile 6 000 ndetse n’inkunga ya miliyoni 25£ (arenga Miliyari 25 Frw) kugira go iki Gihugu gikomeze guhangana n’u Burusiya bwagishojeho intambara.

Iyi ntambara imaze ukwezi itangijwe na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, Ibihugu binyuranye byanze kuyinjira mu buryo bweruye ahubwo bigenda bitera inkunga uruhande bishyigikiye.

U Bwongereza nka kimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bikomeje guhagarara kuri Ukraine, bwageneye inkunga y’ibindi bisasu bya Misile bigera mu bihumbi bitandatu (6 000) ndetse na Miliyoni 25 z’ama-Euro byo gukoresha mu bikorwa bya gisirikare.

Iyi ni inkunga y’inyongera ya 120% nyuma y’uko iki Gihugu cy’u Bwongereza cyari yageneye Ukraine ibindi bisasu 4 000 bipfubya ibindi bisasu.

Kwibuka30

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson mu ijoro ryakeye yatangaje ko iyi nkunga y’ibindi bisasu bageneye Ukraine birimo ibikoreshwa mu gupfubya ibindi bisasu ndetse n’ibindi biturika byo ku rwego rwo hejuru.

Naho iyi kunga ya miliyoni 25£ ikaba ari iyo guha imbaraga igisirikare cya Ukraine gikomeje guhangana n’umwanzi w’ingabo z’u Burusiya.

Mu nama iri bubere i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko Johnson aza guhamagarira ibindi bihugu binyamuryango bya OTAN (NATO) nk’u Budage n’u Bufaransa gutanga inkunga mu gufasha Igisirikare cya Ukraine.

Johnson yagize ati “Ukwezi kumwe kurashize turi muri ibi bibazo, umuryango mpuzamahanga ugihanganye no kugira amahitamo ukora, tugomba gukomeza kuzamura ijwi ryo kwishyira ukizana muri Ukraine cyangwa se tukazahura n’akaga gakomeye mu Burayi ndetse no ku Isi.”

Muri iyi nama ikomeye initabirwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wanamaze kugera i Brusselless, aba bayobozi bategeka ibihugu bikomeye ku Isi, baraganira ku nkunga bakwiye guha Ukraine yaba iyo mu buryo bwa gisirikare, iyo mu banyi n’amahanga ndetse n’iy’abari kugirwaho ingaruka n’intambara muri Ukraine.

Comments are closed.