Ntibisanzwe: Bimwe mu bintu bitangaje bikubiye mu masezerano bamwe mu bakinnyi bakomeye bagiye bagirana n’amakipe yabo

15,768

Ni byinshi bigenderwaho mu gihe abantu basinya amasezerano y’akazi, aho buri wese areba ingingo zizamurengera  kuburyo biba ngombwa ko uko byagenda kose usinya aba anyuzwe n’ibyo asinyiye, ibyo kandi biba bikomeye cyane iyo bigeze mu isi y’imikino aho hakunze kugaragara ingingo z’amasezerano akenshi ziba zidasanzwe akenshi bikozwe n’ikipe cyangwa n’umukinnyi ku giti cye.

Imikino ni myinshi gusa by’umwihariko muri ruhago hakunda kumvikana ingingo zitangaje nicyo gituma Indorerwamo.com twaguteguriye 5 za mbere.

1. Umukinnyi RONALDINHO yasabye uburenganzira bwo kujya asohoka akajya mu kabyiniro byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru.

Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho ubwo yakiniraga amakipe atandukanye nka  Gremio, Paris Saint Germain, Barcelona na AC Milan, muri 2011 ubwo yavaga muri Ac Milan yo mu Butaliyani yerekeza mu kipe y’iwabo ya Flamengo, mu masezerano ye kuko yakundaga kwishimisha cyane inyuma y’ikibuga byatumye ashyiramo ingingo y’amasezerano imwemerera gusohoka (mu kabari cyangwa mu kabyiniro) byibura 2 mu cyumweru.

2. Stefan Schuarz, uyu mu masezerano y’akazi yabujijwe kujya mu isanzure  “Space Clause”.

Steffan Schwarz yasinye ko naramuka agiye mu isanzure Aston villa izahita isesa amasezerano bari bafitanye

Mu mwaka w’i 1999 ubwo umunya Swede Stefan Schuarz yasinyiraga Aston Villa yo mu Bwongereza avuye muri Valencia yo muri espanye yabaye inkuru kimomo mu bitangazamakuru byo mu bwongereza hamaze kumenyekana amasezerano yuwo mukinnyi , ubusanzwe  Stefan yari  afitanye amasezerano yo kwamamaza na sosiyete  yashakaga kumujyana mu isanzure, gusa Aston Villa ikibimenya yamusinyishije amasezerano ko naramuka agiye mu isanzure bazahita basesa amasezero.

3. Alex Oxlade Chamberlain yasinye amasezerano avuga ko yagombaga guhembwa ari uko yakinnye byibuze iminota 20

Arsenal yishyuraga asaga miliyoni 10 z’amanyarwanda buri gihe uko Alex Chamberlain akinnye iminota 20  kuzamura mu mukino

Mu mwaka w’imikino wa 2010-2011 ubwo Alex Oxlade Chamberlain yavaga muri Southampton yerekeza muri Arsenal , impande zombi  zemeranyije ko Arsenal izajya itanga ibihumbi 10 by’amapawundi  kuri buri mukino Oxlade akinnye iminota 20 kuzamura,

Mu myaka 6 Oxlade Chamberlain yamaze muri arsenal hagati ya 2011 na 2017 yagaragaye mu mikino 132 atsinda ibitego 9, aya masezerano ya Southampton na Arsenal yageze ku musozo muri 2017 ubwo yavaga muri Arsenal yerekeza muri Liverpool.

4. Roberto Fermino: Kugurishwa ahandi ukuyemo Arsenal “Anti Arsenal clause”.

Roberto Firmino aza muri Liverpool yasinye ko yagurishwa mu ikipe iyo ariyo yose usibye Arsenal

Nyuma y’uko mu mwaka w’imikino wa 2013-2014 ubwo Arsenal yongeraga Ifaranga rimwe kuri Miliyoni 40 liverpool yifuzaga kuri rutahizamu wayo icyo gihe Luis Suarez, byabaye nk’ibizana agatotsi mu mubano w’amakipe yombi aho by’umwihariko byatumye Liverpool ibona ko  ari agasuzuguro, ibyo byatumye mu mwaka wa 2015 ubwo baguraga Rutahizamu Roberto Firmino kuva muri hoffenheim yo mubudage  basinyanye ko ikipe yose izamushaka izishyura miliyoni 98  ariko Arsenal yo itarimo.

5. Dennis Bergkamp yasinye amasezerano amuha uburenganzira bwo kutagendera mu ndege

Denis Bergkamp yasinyaga amasezerano atuma abona uburenganzira bwo kutazatega intege agiye mu ngendo z’ikipe

Denis Bergkamp ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakomoka mu Buhorandi wamenyekanye cyane mu makipe atandukanye nka Ajax Amsterdam, Inter Milan na Arsenal ari nayo yamenyekanyemo cyane by’umwihariko aho yari kizigenza mu ikipe yatwaye igikombe cya championat idatsinzwe (the invincibles).

Igitangaje mu masezerano yasinyanaga n’amakipe menshi yakiniye habaga harimo ingingo imuha uburenganzira bwo kudatega indege, ibyo bikaba byaratumye hari imikino atagaragaramo cyangwa bigasaba ko akora urugendo muri gali ya moshi cyane cyane iyabereye kure.

Ngo kugira ngo Dennis yitware gutyo byatewe n’impanuka y’indege mu 1989 aho yahitanye inshuti ze magara aho bavuye I Amsterdam  berekeza muri Surname mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye.

Hari ingingo nyinshi zituma bigorana kugira ngo amasezerano asinywe cyane cyane ku bakinnyi bakomeye aho usanga atari mu mupira w’amaguru gusa kuko bisaba kureba impande zitandukanye harimo kureba aho buri ruhande ruzungukira haba ikipe n’umukinnyi, ibyo bikomezwa cyane nuko amasezerano asinywa arenga kureba umushahara gusa ahubwo bigera no ku icuruzwa ry’isura (brand) y’umukinnyi n’ibindi byinshi biri inyuma y’ikibuga.

Inkuru ya Kamanzi Eric

Comments are closed.