Nyabihu: Bamwe mu bayobozi barashinjwa gutiza umurindi ihohoterwa

2,060
RPF

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Valentine Uwamariya, yagaragarije Abayobozi mu nzego z’ibanze uhereye ku rwego rw’Umudugudu mu Karere ka Nyabihu, ko guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagira amarangamutima yo gukingira ikibaba abarigiramo uruhare biri mu bituma ridacika burundu.

Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo n’irikorerwa umwana, kigaragazwa nk’igihangayikishije umuryango mu buryo bukomeye dore ko nko mu mu myaka itatu ishize, mu karere ka Nyabihu honyine habarurwa abana basaga 1700 basambanyijwe bagaterwa inda imburagihe.

Kudatangira amakuru ku gihe y’uwahohotewe cyangwa uwarigizemo uruhare, akenshi si uko biba bitamenyekanye yaba ku rwego rw’umuryango ndetse n’urw’ubuyobozi buwegereye. Ngo inzitizi zigihari ni bamwe mu babyeyi barihishira cyangwa n’abayobozi ubwabo badakora raporo zikubiyemo amakuru, banga kwiteranya cyangwa bakurikiye izindi nyungu bityo uwahohotewe ntahabwe ubutabera ku gihe.

Nyirakanyamanza Odette ukuriye Umudugudu wa Buremera mu Kagari ka Cyamabuye, yagize ati: “Hari ubwo ihohoterwa ribaho, muri kwa gusesengura imigendekere yaryo, mudugudu akaba yasanga wenda nk’uwarigizemo uruhare ari umuntu we wa hafi nko mu muryango cyangwa bafitanye ubundi bucuti, agahitamo kutiteranya na we ku bw’uwo mubano bafitanye cyangwa n’izindi nyungu amubonaho akabizinzika ntatange n’amakuru”.

“Muri ibi biganiro rero twaje gusanga iyo mikorere idakwiye kuranga umuyobozi ushinzwe kureberera abaturage, ari na yo mpamvu natwe tugiye gushyira imbaraga mu gutanga inama kuri bagenzi bacu no kubakebura tukabagaragariza buryo ki ikibazo cy’ihohoterwa ari umutwaro uremereye umuryango nyarwanda”.

Mu Karere ka Nyabihu honyine abana basambanyijwe bagaterwa inda imburagihe nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwabigaragaje, barimo 610 bagaragaye mu mwaka wa 2020, mu mwaka wa 2021 bagabanukaho gatoya bagera kuri 603 mu gihe muri 2022 bo bari 550.

Basabwe kutarangwa n’amarangamutima ahubwo bagakemura ibibazo by’abaturage batizigamye

Minisitiri Dr Valentine Uwamariya yagize ati: “Uko gusambanywa no guterwa inda k’umwana hari abakibifata nk’igisebo n’icyasha ku muryango bagahitamo kwicecekera. Nagira ngo nibutse abantu ko Ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho ingamba zirimo ubufasha bukomatanyije nk’ubutabera bwihuse, kuvuzwa n’ubundi bujyanama bihabwa umuntu wese wahohotewe. Mukwiye gutinyukira kumenyekanisha hakiri kare ibibazo byose mubona bishobora kuba intandaro y’ihohoterwa mu gihe ritarakorwa n’igihe ryabayeho kuko kubihishira bigira ingaruka nyinshi zirimo no kuvutsa uwarikorewe ubwo burenganzira bwose ateganyirizwa”.

Bimwe mu byo Minisitiri Uwamariya yagaragaje biza imbere y’ibindi nk’impamvu y’ibibazo by’ihohoterwa birimo ubusinzi, ubuharike, kutajya inama kw’abagize umuryango.

Ati: “Nyamara ibi birashoboka cyane ko abantu babikumira, umuryango ukabaho utekanye kandi ufite umwanya uhagije n’uburyo bwo guha abana uburere bukwiriye, babagira inama kandi bagakurikiranira hafi imyitwarire yabo ya buri munsi, kugira ngo bibarinde ihohoterwa iryo ari ryo ryose”.

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu GMO, akomoza kuri gahunda y’Ukwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire ikomeje kubera mu Ntara y’Uburengerazuba, n’uburyo bibanze ku kuganiriza abo mu nzego z’ibanze babibutsa uruhare rwabo mu kurirwanya.

yagize ati: “Ibibazo byinshi bigaragara mu miryango byaba amakimbirane, abana bata ishuri, abasambanywa bagaterwa inda, abatandikwa mu bitabo by’irangamimerere; iyo bibayeho mu miryango, bariya bayobozi cyane cyane abakuru b’Imidugudu, bari mu bantu b’imbere bahita babimenya kuko baba babana na bo, bazi imyitwarire yabo n’amakuru ya buri munsi y’ibihabera”.

“Uku guhura na bo rero, dusanga ari uburyo bwiza bwo kwibukiranya ko mu nshingano zabo harimo no kumenya hakiri kare ibibazo biri mu miryango no gutanga ubujyanama bw’uburyo byakemukamo n’igihe byabayeho bakihutira kubikemura ibirenze ubushobozi bwabo bakabishyikiriza inzego zisumbuyeho. Ntekereza ko iyi mikorere bayitwaye muri ubwo buryo, ibi bibazo byose duhanganye na byo birimo n’ihohoterwa, bishobora kugera ubwo bicika burundu”.

(Src: Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.