Nyabihu: Umusore yamize inyama iramuniga kugeza apfuye

1,393

Mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda, mu kagali ka Bukinanyana haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 24 witwa Etienne Habanabakize waraye ashyinguwe nyuma yo kwicwa n’inyama itogosheje yari amaze kugura muri Resitora.

Amakuru avuga ko uyu musore yinjiye muri resitora ajya kugura inyama muri resitora iherereye mu kagali ka Bukinanyana mu mudugudu wa Nsakira, atangira kuyikanjakanja nayo iramuniga, uwitwa Mujawamaliya Louise uvuga ko yabyiboneye yavuze ko abari aho babanje kumutabara ariko biranga, yagize ati:”Hari abagabo bariho barya, babanje kumutabara kuko wabonaga ameze nk’uri kubura umwuka, bamwihutanye kwa muganga nyuma yo kugerageza kuyimukuramo bikanga

Uyu musore yagejejwe kuri poste de Sante ariko birangira ashizemo umwuka.

Aya makuru yemejwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda madame Niyonsenga Jeanne d’Arc, yagize ati:”Nibyo koko hari umusore wahitanywe n’intongo y’inyama itogosheje yariho ararya muri resitora, bagenzi be bagerageje kumutabara ariko biranga kuko bamugejeje kuri poste de Sante amaze gushiramo umwuka

Gitifu yakomeje agira inama abaturage ko mu gihe cyose bari gufata amafunguro bakwiye kujya bayafata mu buryo bwitonze.

Comments are closed.