Nyabugogo: Umusaza w’imyaka 55 yariwe muri betting ahita yinaga hasi arapfa

1,600

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, umusaza w’imyaka 55 y’amavuko yahanutse kuri etage arapfa, bamwe bagakeka ko yiyahuye.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 25 Gashyantare 2024, umusaza witwa Kayitare Maurice uri mu kigero cy’imyaka 55 yahanutse kuri etage iri i Nyabugogo ahazwi nko ku Nkundamahoro ahita ashiramo umwuka.

Bamwe mu bantu bari aho byabereye, bavuga ko uyu musaza yaba yiyahuye bitewe n’uko yari amaze kuribwa mu mikino y’amahirwe bita Betting.

Uyu yagize ati:”Uyu musaza yari yiriwe hano muri betting, nabonaga akina kimwe n’abandi, nkeka ko yariwe maze akagira agahinda birangira yiyahuye

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Bwana Kalisa Jean Sauveur, ario yirinze gutangaza icyateye urupfu, ati:”Akimara guhanuka yahise apfa ako kanya kuko yabanje umutwe hasi. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma

Gitifu Kalisa yakomeje agira inama abantu kwirinda kwivutsa ubuzima kuko bigira ingaruka ku muryango n’igihugu kuko byombi biba bimuhombye.

Yavuze kandi ko ari byiza ko umuntu yavuga ikibazo afite agafashwa kugikemura aho gushaka izindi nzira zirimo no kwiyambura ubuzima.

Comments are closed.