Nyagatare: Abajyanama mu by’ubuhinzi bahawe amagare azabafasha mu bukangurambaga mu buhinzi

7,418
Image

Abafashamyumvire mu buhinzi 128 bashyikirijwe amagare azabafasha mu ngendo z’ubukangurambaga ku buhinzi. Abahawe amagare ni abari mu matsinda aterwa inkunga n’umushinga world Vision Rwanda mu mirenge 8 yo mu karere ka Nyagatare.

Image

Rurangw Stephen V/M niwe wabashyikirije ayo magare

Mu ijambo rye, Bwana RURANGWA Stephen, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, yasabye abo bafashamyumvire mu buhinzi gukoresha neza amagare bahawe mu bikorwa byo kugira inama abahinzi zo kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza bityo Akarere ka Nyagatare gakomeze kuba ikigega cy’Igihugu.

Image

Comments are closed.