Nyagatare: Iyubakwa ry’umuhanda Kanyinya-Kagitumba wari waradindiye ugiye gutangira kubakwa
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko ibikorwa byo gukora umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba bigiye gutangira, kuko imbogamizi zari zihari zavuyeho.
Abitangaje mu gihe uyu muhanda wagombaga gutangira kubakwa mu mpera za Werurwe 2020 ariko bikaba bigeze muri Nzeri imirimo itaratangira.
Kuwa 16 Werurwe 2020 bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Kabare mu Murenge wa Rwempasha babwiye itangazamakuru rya Kigalitoda ko bafite ikibazo cy’umuhanda.
Usengumuremyi Cassim Casimir yavuze ko kugira umuhanda mubi byabagizeho ingaruka kuko umusaruro babonye w’ibigori wabuze isoko.
Yagize ati “Duhinga neza tukeza ariko tukabura isoko kubera umuhanda mubi, byibura niba bawutsindagiraga mu gihe kaburimbo itari yaboneka imodoka zikabona aho zinyura. Tubura isoko ry’umusaruro wacu kubera umuhanda utameze neza”.
Yamfashije Potien yavuze ko kubera kubura imodoka zitwara umusaruro wabo, hari abacuruzi babyungukiyemo kuko babagurira ku giciro gito ugereranyije n’ikiri ku isoko kubera ko na bo bifashisha igare cyangwa moto mu gutwara umusaruro wabo.
Yagize ati “Kubura umuhanda mwiza byatumye abacuruzi nakwita abamamyi baduhereza amafaranga babonye ku musaruro w’imyaka tweza hano. Ariko buriya twabonye umuhanda amafaranga twayabona kandi meza, naho duhinga ku gishoro kinini tukagurisha ku giciro gito”.
Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yatangarije Kigali Today ko ikorwa ry’uyu muhanda ritadindiye, ahubwo hari ibyari bikinozwa hagati y’Akarere, Banki y’Isi nk’umuterankunga ndetse na Kompanyi izawubaka (CHICO).
Yanavuze ko ibyasabwaga byose byamaze kurangira ku buryo CHICO yiteguye gutangira imirimo yo kubaka bitarenze Mata uyu mwaka.
Icyo gihe yagize ati “Ibyasabwaga byose byararangiye hasigaye imirimo yo kubaka gusa, turimo turateganya gutangira muri uku kwezi kwa gatatu cyangwa byakwanga mu kwa kane kuko nta kindi kidasanzwe gisigaye”.
Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yatangaje ko idindira ry’uyu muhanda ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, ndetse n’ibyangombwa byasabwaga n’umuterankunga ariko ubu byo byamaze kubona umurongo, ku buryo imirimo yo kuwubaka igiye gutangira muri uku kwezi.
Ati “Hari inyandiko zagombaga kwemezwa na Banki y’Isi, hari ibyo yasabaga bakongera bagasaba ibindi kandi bitarateganyijwe mbere, twe dutegereza igihe bazatwemerera gutangira imirimo, urumva batinze kutwemerera.
Icya mbere ariko nanone ni COVID-19 ariko ubu noneho icyemezo cyo gutangira gukora cyarabonetse kompanyi igomba kuwubaka irahari ubu irimo kwitegura gutangira imirimo”.
Uyu muhanda uzuzura utwaye miliyari 4,106,825,060Frw, uzafasha abahinzi n’aborozi bo mu Mirenge ya Rwempasha Musheri na Matimba kugeza umusaruro n’umukamo w’amata ku isoko biboroheye, kandi n’amafaranga yakoreshwaga mu ngendo agabanuke.
Ni umuhanda ureshya n’ibirometero 38 ukazashyirwamo kaburimbo yoroheje ku nkunga ya Banki y’Isi iri ni iterambere rya karere ka Nyagatare..
Comments are closed.