Nyagatare: Urupfu rw’amayobera rw’umusekirite basanze yapfiriye muri resitora ari kumwe n’umukobwa utari uwe

12,778
Nyagatare: Umuyobozi w'umurenge wa Musheri yaba yasabwe kwegura - Kigali  Today

Mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, haravugwa urupfu rw’umukobwa basanze aryamanye n’umugabo utari uwe bari bararanye bishimisha, bakaza kubasanga umwe yapfuye undi na we amerewe nabi.

Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Diane, bivugwa ko yari yararanye n’uwo mugabo usanzwe akora akazi ko kurinda iduka riherereye muri Nyagatare.

Amakuru avuga ko iyi nzu bari barayemo isanzwe ikorerwa ubucuruzi bwa Resitora, bakaba babonywe n’umukozi uyikoramo waje agakingura agakubitwa n’inkuba akibona abo bantu bari baryamyemo kuko ntabasanzwe baharara.

Yahise atabaza abaturage bo muri aka gace ndetse n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bihutira kuhagera babakozeho basanga umukobwa yashizemo umwuka mu gihe umugabo yari arembye cyane ndetse na we yari hagati y’urupfu n’umupfumu.

Ingabire Jane uyobora Umurenge wa Nyagatare, yavuze ko uyu mukobwa yari yararanye n’uyu mugabo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, bakaza kubasangana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022.

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yazize kubura umwuka kuko muri iyi nzu barimo, hafi yabo hari Imbabura ishobora kuba yaraye yaka ikabagiraho ingaruka.

Yagize ati “Icyo umuntu yahita akeka, iyo mbabura bashobora kuba bayinjije mu nzu batayijimije noneho bakaba baje kugira ikibazo cyo kubura umwuka.”

Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa n’inzego kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, naho uyu mugabo na we wari urembye akaba yahise ajyanwa kwitabwaho ubu akaba ari mu Bitaro bya Nyagatare.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyahitanye nyakwigendera.

Comments are closed.