Nyamasheke: Umugore w’imyaka 33 y’amavuko yafatanywe ibiro 80 by’urumogi.

7,194
Nyamasheke: Umunyarwandakazi yafatanwe...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo, mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’imyaka 33 y’amavuko. Yafatanywe ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urwo rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko hari urumogi rwinjiye mu gihugu ruturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakoreshejwe inzira yo mu mazi mu kiyaga cya Kivu, hahise hategurwa igikorwa cyo gufata urwo rumogi n’abarwinjizaga mu gihugu,rwafatiwe mu rugo rwa Nyirahabimana ruhereye mu Murenge wa Kirimbi,Akagari ka Nyarusange.”

CIP Karekezi yongeyeho ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Ntara y’Iburengerazuba bituruka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagaragaje ko Polisi yari imaranye iminsi amakuru ko Nyirahabimana asanzwe acuruza urumogi nubwo yari atarafatwa.

Yagize ati” Twari dufite amakuru ko Nyirahabimana afite abaturage bo muri kiriya gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo bakorana nawe, afatwa yavuze ko aribo bari bamuzaniye urwo rumogi, bafata ubwato ahurira nabo mu kiyaga cya Kivu abaha ibihumbi 200 abasigaramo andi nk’ayo bigaragara ko bari basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye,abasaba gutanga amakuru y’ababicuruza n’ababikwirakwiza aboneraho gushimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Nyirahabimana yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)rukorera muri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

(Src:RNP)

Comments are closed.