Nyamasheke: Yishe umugore we amufomboje inda amukuramo umwana w’amezi 7

1,692

Inzego z’umutekano zikurikiranye umugabi witwa Antoine ukekwaho kwica urubozo umugore amufomboje inda akamukuramo inda y’amezi agera kuri arindwi.

Umugabo witwa Antoine Ndayambaje wo mu Karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Cyato, akagali ka Murambi, umudugudu wa Cyato yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB nyuma yo gukekwaho kwica urubozo umugore we yishakiye witwa Mukansengimana Clementine w’imyaka 42 y’amavuko, akamwica abanje kumupfombozamo nda yari imvutsi.

Amakuru twahawe n’umwe mu baturage bari baturanye na Antoine bavuga ko uyu mugabo yari afitanye na nyakwigendera abana batandatu ndetse iyi nda ikaba yari iya karindwi. Uwitwa Ngendandumwe Anitha umwe mu bahuruye nyuma yo kumva iyi nkuru, yavuze ko Clementine yishwe urw’agashinyaguro nyuma yo gufomborwamo inda hakoreshejwe icyuma.

Yagize ati:”Byabaye ahagana saa sita z’ijoro zo kuri iki cyumweru, ni igikorwa cyakoranywe ubugome bukabije, uyu mugabo yakoresheje icyuma akuramo inda yari imaze amezi agera kuri arindwi”.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato Bwana Harindintwari Jean Paul wagize ati:”Ubwo twatabaraga twasanze inda yose ivirirana, amaraso yuzuye mu ruganiriro, bikaba byamenyekanye ari abana babo bahuruje abaturanyi baraza, umugabo ashaka kubacika, bamwirukaho baramufata. Ubu twamaze kumushyikiriza RIB turi gushaka uburyo umurambo  w’umugore we wagezwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma“.

Bwana HARINDINTWARI yakomeje avuga ko uyu mugabo yari azwiho ubusinzi bukabije ku buryo icyo kibazo cyari cyaramaze kujya gitera amakimbirane ya hato na hato muri runo rugo.

Uwitwa Cyamatare Louis avuga ko Bwana Antoine ejo yari yiriwe mu ga santere ku munsi w’ejo ku cyumweru mu masaha y’ikigoroba anywa inzoga, ariko akaba atarigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cy’uburakari cyangwa agahinda ako ariko kose.

Comments are closed.