Nyanza: Abanyeshuri 2 ba Kavumu TVET School barakekwaho kwiba za mudasobwa

13,250
Nyanza: Ruzindana Eugene uyobora KAVUMU TVET School akurikiranyweho  kunyereza arenga miliyoni 100 – INDORERWAMO

Abanyeshuri babiri biga mu kigo cy’ishuli cya Kavumu TVET school mu Karere ka Nyanza bari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB, barakekwaho kwiba mudasobwa z’ikigo bigamo.

Guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Gicurasi 2022 Abanyeshuri babiri bo mu kigo cy’ishuri cyigisha imyuga cyo mu Karere ka Nyanza Nyanza TVET School bafungiye kuri station ya RIB ikorera mu Murenge wa Busasamana kubera gukekwaho icyaha cyo kwiba mudasobwa enye zo mu kigo basanzwe bigamo.

Umwe mu babyeyi b’abana barajwe mu buroko waduhaye amakuru, yavuze ko nawe ubwe atigeze abimenyeshwa, ko ahubwo yahamagawe n’umwe mu bana basanzwe bahiga akamubwira ko umwana we bamufunze kubera gukekwaho ubujura bwa mudasobwa.

Amakuru y’itabwa muri yombi y’aba bana babiri yemejwe na Bwana BIZIMANA Egide umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana aho iryo shuri riherereye, yagize ati:”Nibyo koko abo bana bari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB, bari gukorwaho iperereza ku iyibwa rya mudasobwa enye zibwe muri icyo kigo”

Bwana Egide BIZIMANA yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwasanze mu cyumba cigishirizwamo ikoranabuhanga (ICT ROOM) hari za mudasobwa zigera kuri enye zabuze, biza kumenyekana ko hari abantu bacurishije urufunguzo bakaza kwinjira muri icyo cyumba bakibamo izo mudasobwa.

Amakuru atugeraho avuga ko mu iperereza ry’ibanze, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwabanje kubaza abanyeshuri bagera kuri 6, maze hasigara 2 bikekwa ko bashobora kuba bafite uruhare rutaziguye mu iyibwa y’izi mudasobwa.

Ababyeyi barinubira kudahabwa amakuru y’abana babo bafunzwe

Ababyeyi b’abana bafunzwe baravuga ko kuva abana babo bafungwa nta makuru bigeze bahabwa n’uruhande arwo arirwo rwose rurebana n’ikibazo, uwitwa MUSHAMBO Godfrey uvuga ari umubyeyi w’umwe mu bana bafunzwe yagize ati:”Birababaje kumva umwana wanjye amara iminsi ibiri mu buroko abayobozi ntibabimbwire, ntibabuze numero yanjye kuko iyo natinze kwishyura bampamagara bakanyishyuza, ni gute ibyo byashoboka? Nabaza n’abayobozi bakantuka?”

Uyu mugabo avuga ko yagerageje kuvugana n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana muri ako Karere ka Nyanza ariko yanga kumuha amakuru, yagize ati:”Ubanza ari ibintu babwiranye, jye nahamagaye abayobozi b’ishuri banga kumbwira ahubwo banyuka inabi, yewe mpamagara n’ushinzwe uburezi mu Murenge nawe ambwira nabi”

Uyu mugabo yavuze ko akimara kumenya iby’ayo makuru yagerageje guhamagara umuyobozi w’ikigo yanga kumwitaba, ahamagara ushinzwe imyitwarire y’banyeshuri nawe yanga kumuha amakuru y’umwana, n’umubabaro mwinshi yagize ati:”Umwna ni uwanjye uko biri kose, ngomba kumenyeshwa ibye mbere y’undi uwo ariwe wese, sinibaza ko bari gufata umwana bakajya kuzirika mbere y’uko jye umubyeyi mbimenya, n’igihe mbimenyeye bakanga kumpa amakuru ye?

Uko biri kose ababyeyi bafite uburenganzira bwo kumenyeshwa imyitwarire y’umwana wabo yaba myiza cyangwa mibi kuruta uko umubyeyi abona umwana we yirukanywe burundu kandi atarigeze abimenyeshwa na rimwe.

Kugeza ubu hategerejwe ikizava mu iperereza riri gukorwa n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB kugira ngo hamenyekane uruhare nyarwo rw’abo bana mu iyibwa ry’izo mudasobwa.

Computer Lab - YouTube

Comments are closed.