Nyanza: Agahinda ka Nyiraminani uremererwa n’umutwe we w’ibiro 100.

6,844
Nyiraminani Devotha w’imyaka 19 afite...

Nyiraminani w’imyaka 19 we n’ababyeyi be batewe batewe agahinda n’uburwayi uno mwana yavukanye bwatumye agira umutwe udasanzwe ushobora kuba upima ibiro ijana

Nyiraminani Devotha ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko utuye mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara ufite umutwe w’uburemere budasanzwe,ikintu kimubangamira we n’umuryango we muri rusange.

Ubwo AFRIMAX TV yasuraga uwomuryango, yasanze umuryango wa Nyiraminani ari umuryango ukennye ku buryo bukabije. Ababyeyi ba Nyiraminani babwiye Afrimax TV dukesha iyi nkuru ko Nyiraminani yavukanye uburwayi butuma umutwe we ukura ku buryo budasanzwe ugereranije n’ibindi bice by’umubiri we, umubyeyi we yavuze ko mu busanzwe Nyiraminani yavutse ameze neza nk’abandi bana ariko agize amezi atatu yonyine nibwo icyo kibazo cyatangiye kwigaragaza, ndetse ko kuri ubu bakeka ko umutwe we ufite ibiro bigera ku ijana kuko aterurwa n’abantu batatu.

Umubyeyi we yakomeje avuga ko uburwayi bwarakomeje ndetse zimwe mu ngingo ze ziba pararize, aho atashoboraga kwihindukiza. Ababyeyi be bavuga ko bamuvuje, ubushobozi bukabashirana gusa ngo n’ubu aracyavuzwa. Bavuga ko uyu mukobwa kumuterura aho aryamye bisaba abantu batatu kubera ubunini bw’umutwe we.

Abanyamakuru ba AFRIMAX TV basanze uno muryango ufite ibindi bibazo kuko hari n’undi musore bivugwa ko afite iburwayi bwo mu mutwe, bituma arya cyane mu buryo budasanzwe ku buryo umuryango we udashobora kubona ibiryo bimuhagije.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyanza, buvuga ko kino kibazo cy’uyu muryango bakimenye mu minsi yashize kandi ko bagiye kuwegera barebe icyo bawufasha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.