HARUNA yatangaje igihe azasezerera mu ikipe y’Igihugu n’impamvu azabikora imburagihe.

7,304
Kwibuka30

Kapiteni w’ikipe y’AMAVUBI Bwana HARUNA NIYONZIMA yavuze ko ikipe nijya muri CAN azahita asezera ku ikipe y’igihugu, anakomoza ku magambo ababaje abantu bakomeje kumuvugaho.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Haruna Niyonzima, yatangaje ko nibabona itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ azahita asezera mu Amavubi kuko ntacyo umutima uzaba ushinja ku byo yahaye abanyarwanda mu myaka 15 amaze akinira ikipe y’igihugu, ariko ahanini akazaba abitewe n’amagambo y’abantu batamuha agahenge.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021, Amavubi yabonye intsinzi ya mbere mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ nyuma yo gutsindira Mozambique kuri Stade ya Kigali igitego 1-0.

Iyi ntsinzi yafashije Amavubi kugaruka muri kuruse yo guhatanira itike kuko magingo aya yicaye ku mwanya wa kabiri mu itsinda n’amanota atanu, akaba asabwa gutsinda umukino wa nyuma wo mu itsinda bazakina na Cameroun i Yaounde tariki ya 30 uku kwezi, bagahita bakatisha iyi tike.

Haruna Niyonzima wagaragaje urwego rwiza muri uyu mukino, akanagerageza uburyo butandukanye bwo gutsinda ariko ntibimuhire, nyuma y’umukino yatangaje ko bitewe n’amagambo y’abantu nibabona itike ya CAN 2022, azahita asezera burundu mu Amavubi.

Kwibuka30

Yagize ati ”Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze. Ariko ndacyeka ngiye mu gikombe cya Afurika ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije”.

“Rimwe na rimwe hari igihe ntaryama kubera amagambo y’abantu kandi mba natanze imbaraga zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kuko n’ubundi ni igihugu cyanjye. Ngiye muri CAN naza nywureka kuko n’ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w’amaguru”.

Uyu mukinnyi kandi yari yanabigarutseho mu myitozo ya nyuma ibanziriza umukino ko amagambo y’abantu bamuvuga rimwe na rimwe banamuvugaho ibyo batazi, ariyo azamukura mu Amavubi imburagihe.

Haruna amaze imyaka 15 akinira ikipe y’igihugu kuko yatangiye guhamagarwa bwa mbere mu 2006, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bamaze guhamagarwa inshuro nyinshi mu Amavubi.

Kuri ubu Haruna akinira ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania ndetse akaba ari n’umwe mu bakapiteni bayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.