Umugabo ukora akazi ko gusiga amarange usa na Lionel Messi yabaye icyamamare

14,429
Kwibuka30

Umugabo usiga amarangi wo mu Misiri biravugwa ko amaze kugira abantu benshi bamukunze muri icyo gihugu – ahanini abafana ba Barcelona – cyane cyane abakunda umukinnyi wayo Lionel Messi.

Battah akora akazi ke gasanzwe ko gusiga amarangi
Battah akora akazi ke gasanzwe ko gusiga amarangi

Ibi ni ukubera ko uyu mugabo Mohammed Ibrahim Battah w’imyaka 27 asa mu buryo buboneka n’umunyargentine Lionel Messi w’imyaka 33, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere muri ruhago ku isi.

Battah yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ubwo natangiraga gutereka ubwanwa, inshuti zanjye zambwiye ko nsa na Messi. Ubwanwa bumaze kwiyongera, uko gusa kwarabonekaga koko”.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batangariye uburyo Battah asa cyane na Lionel Messi.

Mu gusura ikigo cy’impfubyi cya Zagazig, umujyi uri muri 90Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Cairo, abana bo muri icyo kigo barishimye cyane, nk’uko Reuters ibivuga.

Kwibuka30

Yambaye umwenda wa Barcelona, Battah yakinnye nabo umupira w’amaguru ku kibuga cyaho.

Abana bari bishimye cyane guhura n'umuntu usa na Messi
Abana byihimo byari byose bishimye cyane guhura n’umuntu usa na Messi

Yagize ati: “Abana bagize ibyishimo bitavugwa kubona ukuntu nsa na Messi.

Iyo ushimishije umuntu, Imana irabiguhembera. Nanjye nashakaga gusangira nabo ibyishimo”.

Battah mu mwambaro wa Barcelona aho yari yasuye ikigo cy'impfubyi
Ku cyumweru Messi nyawe yongereye imihigo ye muri Barca atsinda ibitego 663 mu marushanwa yose
Ku cyumweru Messi nyawe yongereye imihigo ye muri Barça atsinda ibitego 663 mu marushanwa yose
Leave A Reply

Your email address will not be published.