Nyanza: Akarere katangiye igikorwa cyo gutera umuti mu mazu y’abantu mu rwego rwo guhashya Malariya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yatangije igikorwa cyo gutera imibu mu mazu mu rwego rwo kurandura malariya.
kuri uyu wa gatatu taliku ya 10 Gashyantare nibwo umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana NTAZINDA Elasme yatangije igikorwa cyo gutera umuti wica imibi mu mazu mu rwego rwo kurwanya no kurandura indwara ya malariya imaze kuba ndanze muri aka Karere ko mu magepfo.
Icyo gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Ntyazo, umwe mu mirenge yazahajwe na malariya muri ako Karere.
Mu ijambo rye, Meya Ntazinda yavuze ko gutera imiti yica imibu itera malariya byagize akamaro kuko byatumye umubare w’abarwayi ndetse n’abicwa nayo wagabanutse mu buryo bugaragara, yagize ati: “Intego ubuyobozi bufite ni ukurinda abaturage indwara zirimo na Malaria”
Yangoye yibutsa ko abaturage ubwabo bagomba kwirinda baryama mu nzitiramibu buri joro, bagira isuku bagatema ibihuru bikikije urugo kuko batabitemye imibu itera Malaria ishobora kuhororokera.
Meya Ntazinda yongeye asaba abaturage kujya bihutira kureba abajyanama b’ubuzima mu gihe cyose bigaragaye ko bafite ibimenyetso bya Malatiya kandi bakabagirira ikizere, cyane ko bahuguwe bakaba bari ku rwego rwiza rwo kuba batanga imiti ya malariya itari yaba iy’igikatu, yagize ati:” Umuntu wumvise yagize ibimenyetso bya malaria yihutire kureba umujyanama w’ubuzima kugira ngo amupime arebe niba ari yo, nasanga ari yo ahite amuvura itaramurembya.”
Dr Aimable MBITUYUMUREMYI, Umuyobozi wa Porogaramu y’igihugu yo kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko Akarere ka Nyanza kari mu Turere 5 twa mbere mu twagiraga abarwayi ba Malaria benshi, ariko aho igikorwa cyo gutera imiti gikorewe guhera muri 2016 Nyanza yahise iza mu Turere 5 dufite abarwayi bake.
Ati “Akarere ka Nyanza, Huye na Gisagara twari muri dutanu twa mbere mu gihugu mu kurwaza Malaria, ariko aho batereye imiti Nyanza kari mu Turere dutanu twa nyuma mu gihugu dufite abarwayi benshi, gutera imiti yica imibu itera Malaria byatanze umusaruro muri Nyanza.”
Dr Aimable yibukije abaturage baterewe umuti ko nta ngaruka uwo muti utera ku buzima bw’umuntu.
Dr aimable mu ijambo rye, yongeye yibutsa abaturage bo u Murenge wa Ntyazo ko abaturage batagakwiye kugira ubwoba cyangwa impungenge z’uwo muti watewe mu mazu yabo kuko ata ngaruka n’imwe ugira ku buzima bwabo.
Mu ibarura ryakozwe mu mwaka ushize wa 2020 ryagaragaje ko harwaye abagera ku bihumbi 45 mu gihe umuntu umwe ariwe wishwe nayo.
Comments are closed.