Kenya: Bwana Wilson yishe umugore we wamubuzaga kugurisha ibigori by’umuryango.

6,679
Image result for les menottes

Umugabo witwa Wilson Koech yiyiciye umugore we nyuma y’uko amubujije kugurisha ibigori bari bahinze.

Umugabo witwa Wilson Koech wo mu gihugu cya Kenya, amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu avuga kko ibi byabaye kuwa kabiri wa kino cyumweru.

Ababonye uko byangenze, babwiye the Standard ko Bwana Wilson yashatse kugurisha umusaruro wose w’ibigori ariko umuhungu we n’umugore barabyanga, amakuru avuga ko Bwana yahise yirukankana umuhungu ashaka kumutema ariko umuhungu we aramusiga, nibwo agarutse asanga umugore we wari ufite imyaka igera kuri 43 amwicisha umwambi akoresheje umuheto.

Amakuru dufite kugeza ubu ni uko uwo mugabo acumbikiwe ku biro bya polisi yo muri ako gace akaba azagezwa mu nkiko vuba nkuko umuvugizi wa polisi yabitangarije itangazamakuru ryo muri Kenya.

Comments are closed.