Nyanza: Babiri bagwiriwe n’ikirombe, umwe ahita apfa.

11,546

Ni impanuka yabaye hagati ya saa munani na saa cyenda z’ijoro rishyira kuwa mbere, mu Mudugudu wa Murende mu Kagali ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi, aho ikirombe cyagwiriye abantu abantu 2 bacukuraga amabuye y’agagaciro mu buryo butemeye, umwe ahita yitaba Imana.

Abantu batandatu bari baturutse mu Karere ka Nyamagabe baje gucukura amabuye ya Coltan mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iki kirombe kikaba cyagwiriye 2 muri bo kuko aribo babanje kwinjiramo nkuko umunyamabanga nshwingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste yabitangaje.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Benimana Felicien w’imyaka 23 y’amavuko, na Mazimpaka Innocent w’Imyaka 22, uyu Benimana Felicien niwe witabye Imana naho Mazimpaka Innocent arakomereka ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kirambi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Comments are closed.