Kigali City market irafungurwa kuri uyu wa kane, kwa Mutangana harakomeza gufungwa

7,770
Kwibuka30
Rwanda: Covid 19 Shuts down Two Big Markets - PAN AFRICAN VISIONS

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko rizwi nka “Kigali City Market” riherereye rwagati mu mugi, rizafungurwa ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, mu gihe isoko rizwi nko Kwa Mutangana riherereye muri Nyabugogo rizakomeza gufunga.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali riravuga ko abakoreraga muri ayo masoko yari yarafunzwe bapimwe, n’abo bahuye na bo bagakurikiranwa ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wo kuhasukura.

Ubuyobozi bw’isoko rya Kigali City Market bwasabwe ko mbere y’uko rifungurwa bubanza gutegura uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana aho banyura no kugabanya ubucucike bugaragaramo kandi bigakorwa bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 02 Nzeri 2020.

Kwibuka30

Abakorera muri iryo soko bazajya basimburana buri munsi ku buryo hazajya hakoreramo 50% by’abasanzwe bakoreramo.

Abacururiza n’abaranguriza mu Isoko ryo Kwa Mutangana basabwe gukomeza gukorera aho bagenewe ku Giticyinyoni no mu Nzove.

Amasoko yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge yafunzweyafunzwe guhera tariki 17 Kanama 2020, ubwo inzego z’ubuzima zatangazaga ko hagaragaye ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19, ndetse hagaragara n’umubare munini w’abamaze kwandura.

COVID-19: Isoko ryo kwa Mutangana n'irya Nyarugenge yongerewe igihe azamara  afunze .|. Radio TV 10

Iri soko ryo kwa MUTANGANA ryo rirakomeza gufungwa, abarikoreragamo barakomeza kuba bakorera ku giti k’inyoni no mu Nzove.

Leave A Reply

Your email address will not be published.