Nyanza : Habonetse Imashini yifashishwa mu Kubumba amatafari agezweho muri iki gihe.
Aya ni amatafari bita stabilised soil compressed bricks. Akorwa mu gitaka kivangwamo n’agasima gake.
Rwiyemezamirimo, Akaba ari na Proffeseur muri kaminuza ya UNILAK na KIM, witwa KIIZA ELIUD ERNEUS yazanye Imashini yifashishwa mu Kubumba amatafari agezweho muri iki gihe, kuko aya mamatafari arakomera kandi arahendutse ugereranije n’andi matafari asanzwe akoreshwa mu bwubatsi.
Nk’uko izina ryayo ribivuga ” Stabilised soil compressed brick” ni amatafari abumbwa hifashishijwe igitaka kivanze n’umucanga, agasima gake n’amazi make. Iyo bamaze kuvanga ibyo byose, haba hasigaye gushyira urwo ruvange mu mashini yabugenewe bakayikoresha mu gukanda urwo ruvange,hakavamo itafari rikomeye kandi rifite imiterere izatuma ryubakishwa bitagombeye gukoresha urwondo cyangwa uruvange rw’umucanga na ciment mu guhuza itafari n’irindi, nk’uko bisanzwe bigenda mu kwubatsi.
Dore uko ayo matafari yubakanwa ku buryo rimwe riba rifunganye n’irindi nta kindi ukoresheje cyo kuyahuza.
Agashya k’aya matafari rero nuko atuma hubahirizwa ihame ryo kwita no kubungabunga ibidukikije, kuko aya matafari akorwa muri cya gitaka kiba cyavuye aho bakora umuhanda, rimwe na rimwe kiba cyabuze aho kimenwa. Ntibisaba kuyatwika kuko ava mu mashini akomeye. Ku buryo nyuma y’iminsi 15 watangira kuyubakisha.
Comments are closed.