Nyanza: Hatangijwe igikorwa cyo guca inzererezi mu mugi wa Nyanza

8,534

Mu Murenge wa Busasamana hatangijwe igikorwa cyo guca inzererezi muri uwo mugi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020 mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana urwego rw’umurenge, ku bufatanye bwa Polisi mu Karere ka Nyanza n’urwego rwa DASSO babyukiye mu gikorwa cyo gufata inzererezi muri uwo mujyi. Umunyamakuru wacu wageze ahabereye icyo gikorwa, yasanze umubare w’abana bagera kuri 20 bari hagati y’imyaka 10 na 20 usibye ko hari n’abandi wabonaga bakuze. Ku marembo y’aho abo bana bari bashyizwe, hari ababyeyi bari baje gusaba ko barekura abana babo bakajya ku ishuri. Twifuje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wawe BUSASAMANA bwana EGIDE BIZIMANA atwemerera iby’aya makuru, yagize ati:”Nibyo koko, ni igikorwa twatangiye uyu munsi cyo guca inzererezi n’abana bata ishuri bakurirwa bazerera mu mugi aho kujya kwiga” Muri icyo gikorwa, icyari kigamijwe kwari ukugabanya ubuzererezi muri uwo mujyi, Bwana Egide yakomeje avuga ko hari ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo batuma abana mu isoko bagasiba ishuri, n’abandi bana babeshy ko bagiye ku ishuri bakirirwa mu isoko, yagize atI:”umwana ntarererwa mu isoko, arererwa ku ishuri”

Ku kibazo cy’ababyeyi baje bavuga ko abana babo atari ibzererezi, Gitifu yasubije ko bari busubizwe ababyeyi babi ariko bakabanza kuganirizwa uburyo bagomba kwita no gukurikirana abana babo bakamenya aho biriwe. Ikibazo cy’inzererezi cyari kimaze gufata intere iri hejuru kuburyo benshi mu baturage cyane cyane abacuruzi, bavuze ko bishimiye icyo gikorwa. Marcel ucururiza mu isoko yagize ati:”ni igikorwa cyiza, bano bana bari baturemeje, batwibaga, twavuga bakadutuka…”

Bwana Egide BIZIMANA yavuze ko abafatiwe muri icyo gikorwa badafite ibyangombwa, n’icyo bakora kizwi bajyanwa mu kigo ngororamuco.

Comments are closed.