Nyanza: Hatangijwe igikorwa cyo gusukura umujyi wa Nyanza.

8,194
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yatangije igikorwa cyo gusukura umujyi wa Nyanza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Werurwe 2021, ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme yatangije igikorwa k’isuku kigamije gutaka umujyi wa Nyanza.

Ni igikorwa cyatangiriye ahazwi nko Ku Bigega ku muhanda ugana i Huye ariko ukatira mu mugi rwagati wa Nyanza. Muri icyo gikorwa hasizwe amarangi y’umutako ku cyapa kinjira muri uwo mugi ukunze kwitwa umujyi w’ubukerarugendo.

Bamwe mu baturage bavuze ko bishimiye icyo gikorwa bavuga ko ari gahunda izasukura umujyi. Uwitwa MUHETO usanzwe ucururiza muri uwo mujyi yagize ati:”Ni gahunda nziza n’ubwo bizaduhenda, ariko bizatuma umujyi ugaragara neza nk’umujyi w’ubukerarugendo

Biteganijwe ko amazu yose y’ubucuruzi aherereye ku muhanda azasigwa amarangi y’umutako ajyanye n’umuco nyarwanda.

Image

Comments are closed.