Nyanza: Ikamyo ya Howo yahitanye abanyerondo 2 bari bugamye munsi y’igiti

358
Kwibuka30

Mu Karere ka Nyanza hebereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yahitanye abanyerondo 2 n’umushoferi wari uyitwaye.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu taliki 26 Mata 2024, mu mudugudu wa Nyarukorera A, akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, ahitwa i Mugandamure mu karere ka Nyanza, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, ihitana batatu barimo abanyerondo babiri n’uwari uyitwaye.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko uwari kumwe n’umushoferi [tandiboyi] we yakomeretse ajyanwa kwa muganga, we n’umunyerondo umwe. Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda ivuga ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi.

Abo banyerondo bari bugamye imvura munsi y’igiti aho iyo modoka yabasanze.

Umuvugizi wa Polisi ishami ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yagenderagaho.

Polisi isaba abashoferi kwirinda gukorera ku jisho rya polisi cyangwa kuri camera zo mu muhanda ngo niba batabibonye ngo bagendera ku muvuduko mwinshi kuko isaha iyari yose ashobora gukora impanuka bikamugiraho ingaruka, bikaba byanagira ingaruka kubandi bari gukoresha umuhanda bityo nta kwirarara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.