Nyanza: Imiryango 12 yarokotse genocide yakorewe Abatutsi yahawe amacumbi
Imiryango 12 y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi yo mu mwaka w’i 1994 yashyikirijwe amacumbi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme yayooboye umuhango wo gushyikiriza amacumbi imiryango igera ku 12 itari ifite amacumbi yo mu Murenge wa Kibirizi muri ako Karere ka Nyanza, kuri uyu wa kabiri taliki 6 Mata yashyikirijwe amacumbi yayo.
Ni amacumbi yubatswe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’ikigega FARG, ikigega gishinzwe gufasha no gutera inkunga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi yo mu mwaka w’1994.
Ni amazu yo guturamo arimo ibikenew byose.
Abahawe ayo macumbi, bashimiye Leta ndetse na Prezida wa Repubulika bavuga ko atajya ahwema kubazirikana kuri buri kimwe.
Muri uwo muhango, Meya Erasme yongeye akomeza iyo miryango yagizweho ingaruka na genocide yakorewe abatutsi, ababwira ko Leta yabo ibazirikana kandi ko ayo mazu bagomba kuyafata neza.
Umwe mu miryango yahawe icumbi mu byishimo byinshi yagize ati:”Twari dufite amazu yenda kutugwaho, ariko Imana ishimwe cyane kuba tumaze gutuzwa, ndashimira FARG cyane, ndetse na Nyakubahwa Prezida wa repubulika udahwema kutuzirikana, ano mazu tuzayafata neza tuyarinde kwangirika.” yakomeje agira ati:
“Muhumure ntimuri mwenyine, mwabuze imiryango ariko mufite Igihugu kibakunda”
Nubwo bimeze bityo, hari indi miryango itarabona amacumbi ariko bikavugwa ko gahunda yo kububakira nabo iri hafi.
Comments are closed.