Uganda: Polisi yafashe Abarundikazi 29 bari bagiye kugurishwa.

4,869
Kwibuka30
It is Time to Arm Financial Institutions with Weapons to Fight Human  Trafficking - ACAMS Today

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafatiye muri iki gihugu abakobwa 29 b’Abarundi bari bagiye gucuruzwa ndetse ita muri yombi abantu batanu bakekwaho kuba bari bagiye kubacuruza.

Polisi ya Uganda yatangaje ko aba bantu batanu n’ubundi basanzwe bakekwaho gukora ubucuruzi bw’abantu mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe kugenza ibyaha, Charles Twiine, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ko aba bakobwa bafashwe ubwo bari mu nzira bajyanywe mu bindi bihugu aho bari kugurishwa.

Ati “Twabatabaye kandi turabafite hano. Sinzi niba bari bavuye i Bujumbura, Ruhengeri cyangwa mu kindi gice cyose cy’u Burundi, Uganda ni inzira inyuzwamo abantu. Turi kugerageza kureba uko twabasubiza iwabo.”

Yakomeje ati “Icuruzwa ry’abakobwa ni kimwe mu byaha bitesha agacuro ikiremwa muntu kandi bikagira aho bihurira n’ibikorwa byo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina.”

Kwibuka30

Uretse aba bakobwa bagiye gusubizwa iwabo, Charles Twiine yavuze ko abakekwaho kuba bari bagiye kubacuruza bazakorerwa dosiye bagashyikirizwa ubutabera.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu bigenda birushaho gufata indi ntera, aho nka raporo y’uyu muryango yakozwe mu 2016 igaragaza ko kuva mu 2004 kugera muri uyu mwaka umubare w’abana bacuruzwa muri ibi bikorwa wikubye inshuro zirenga ebyiri.

Iyi raporo igaragza kandi ko 72% by’abantu bacuruzwa hirya no hino ku Isi aba ari abakobwa n’abagore.

Raporo ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2020 igaragaza ko Uganda ari kimwe mu bihugu binyuzwamo abantu benshi baba bagiye gucuruzwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bavanywe muri Afurika y’i Burasirazuba.

Umubare munini w’aba bakobwa n’abahungu baba bajyanywe babeshywa ko bagiye guhabwa akazi mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Oman, Qatar, Kuwait, Iraq, Iran, Misiri, Turikiya, Algeria, Thailand, Bahrain n’u Bushinwa.

New Law Seeks to Curb Human Trafficking | WUWF

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.