Nyanza: J.Bosco yaraye arashwe na polisi nyuma yo kugerageza gucika inzego z’umutekano

9,250
Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo J.Bosco yarashwe agerageza gucika polisi

Kwibuka30

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu gace kitwa Rwesero baraye bumvise urusaku rw’amasasu, benshi bagira ubwoba, ariko mu kanya gato baje guhita bamenya impamvu yayo. Ayo masasu yavuze ubwo umupolisi wa sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Busasamana yarasaga umugabo witwa JEAN BOSCO SIBOMANA wari ufungiye kuri iyo sitasiyo.

CIP Sylvestre TWAGIRAMAHORO umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amagepfo yadutangarije ko Bwana J.Bosco SIBOMANA yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka umupolisi. Yagize ati:”J.bosco yari amaze iminsi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Busasamana akurikiranyweho icyaha cyo gusambana n’ubucuruzi bw’abana b’abakobwa, ubwo umupolisi yari amuherekeje ngo amwereke abandi bafatanije icyo cyaha, yahise yiruka ashaka gucika maze umupolisi aramurasa…”

CIP Sylvestre yakomeje avuga ko J.Bosco Sibomana atahise yitaba Imana, ahubwo yabanje kujyanwa kuvurirwa ibikomere by’amasasu ku bitaro by’Akarere ka Nyanza nyuma aza gushiramo umwuka. CIP Sylvestre yakomeje ahumuriza abaturage ko ata yindi mpamvu y’urwo rusaku rw’amasasu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.