Nyanza: Umushinga INADEO wafashije abaturage gutera ibiti by’ibuto bisaga 300

13,437

Umushinga INADEO wafashije abagenerwabikorwa bawo bo mu Karere ka Nyanza gutera ibiti by’imbuto ziribwa bigera kuri 300.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020 mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamanana mu kagali ka Gahondo, uyoborwa na Bwana Remy MURWANASHYAKA ari kumwe na madame Solange Nyirangendahimana usanzwe ari agronome w’Umrenge wa Busasamana muri ako Karere ka Nyanza.

Ingemwe z’Ibiti by’imbuto ziribwa zatanzwe ziganjemo ibiti bya avoka, imyembe, ndetse n’amacunga.

Nyuma yo guhabwa izo ngemwe, madame Solange Nyirangendahimana, agronome w’uurenge yasabye abaturage bazihawe kuzita kuri ibyo biti kuko bizabagirira umumaro mwinshi, yagize ati:”…Ni ingemwe nziza z’indobanure kandi zera vuba, ndabasabye muzazifate neza, muzuhire, munazivomere kuko zizabagirira akamaro mu kurinda igwingira n’imirire mibi mu muryango..

Madame Solange yasabye abaturage bahawe ingemwe kuzazifata neza kuko aribo zizagirira umumaro.

Solange yibukije abaturage yongeye yibutsa abagenerwabikorwa b’umushinga INADEO ko izo mbuto bazazikuramo izindi nyungu harimo n’amafranga kuko igiciro k’imbuto hanze aha kiri hejuru.

Ati:”Igiciro k’imbuto ku isoko namwe murazi ko kiri hejuru, ubwo rero ni amahirwe kuko zino mbuto muhawe n’ubundi zerera igihe gito, muzajya muzanazicuruza muvanemo amafranga yo kugura ibindi mwakenera mu rugo.

Kuri micro z’umunyamakuru wa indorerwamo.com, Bwana Remy MURWANASHYAKA akaba ari nawe muvugizi wa INADEO yavuze ko anejejwe n’igikorwa batangije mu Murenge wa Busasamana cyo gutanga ingemwe z’ibiti by’imbuto 300 ziribwa ku bagenerwa bikorwa b’uwo mushinga.

Yagize ati:”…ntewe ishema n’iki gikorwa, ndetse nanejejwe n’uburyo abaturage babyishimiye kandi nizeye ko bizagenda neza kandi ko imwe mu ntego zacu zo gukemura ikibazo k’imirire mibi mu baturage izagerwaho..

Bwana Remy ari kumwe n’abagenerwabikorwa bahawe ingemwe mu Kagari ka Gahondo.

Mu ijambo rye, Bwana Remy yongeye yibutsa akamaro k’imbuto mu mubiri w’umuntu ndetse n’inyungu z’amafranga yabonekamo kuko abaturage bashobora kubikoramo business, yakomeje avuga na none ko abakozi b’umushinga bakomeza bagakurikirana imikurire y’ibyo biti ndetse bakabashakira n’amasoko bashobora kugurishamo imbuto zabonetse, yagize ati:”…ubufasha bwacu ntibugarukira mu gutanga ingemwe gusa, na mbere y’uko tubaha ibiti turabanza tukabigisha uburyo biterwa, tugakurikirana tukanafasha abagenerwabikorwa ku mikurire myiza y’igiti, ikindi kandi na nyuma yo kubona umusaruro tubafasha kuwubonera isoko hirya no hino mu gihugu…”

INADEO ni umushinga ukorera mu Murenge wa Busasamana ariko urateganya kwagura ibikorwa hirya no hino mu gihugu.

Remy yakomeje avuga ko igitekerezo cy’uno mushunga cyaje nyuma yaho bakoze ubushakashatsi bagasanga Abanyarwanda batitabira guhinga imbuto ziribwa kandi mu busanzwe ari imbuto zidatwara umwanya munini ugereranije n’ibindi bihingwa ari naho havutse igitekerezo cy’umushinga ukorera muri INADEO witwa Integrated fruits farming projects ugamije gukangurira abantu gutera ibintu by’imbuto ziribwa.

Umwe mu baturage wahawe ingemwe yavuze ko yishimiye ingemwe yahawe ndetse avuga ko yizeye ko azatandukana n’imirire mibi mu gihe ibiti bye bizaba byakuze.

Umupfasoni Helene umwe mu bahawe ibiti yagize ati:”…Ni ibyishimo byinshi cyane, ubundi ingemwe z’ibiti twazigura 1000 imwe, none ubu tuzoherewe ubuntu, nshimiye cyane bano bana, nanjye mbijeje ko nzazikorera, nzaziguyaguya, nzubakire, nzirinde ibyonyi, kandi nizeye ko bizanteza imbere”

Ibyishimo byinshi kuri Madame Helene wari umaze guhabwa ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa.

Byitezwe y’uko mu minsi itarambiranye hazahabwa izindi ngemwe irindi tsinda ry’abaturage bo muri ako kagali kuko gahunda y’umushinga ari uko izo ngemwe zigera kure mu gihugu, ndetse abantu bakagira umuco wo kurya imbuto.

(Abdul Gisa)

Comments are closed.