Nyanza: Uwitwa Daniel na Ndayiragije bafatanywe magendu bari bakuye muri RDC.

7,810
Kwibuka30

Ku  wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare ahagana saa munani z’amanywa nibwo abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel  w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28.

Bafatanywe magendu y’ibitege 465, ikarito irimo  litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi. Bari babitwaye mu modoka ifite Pulake 9792AB22 yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari na ho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagaritse imodoka bayisatse bayisangamo biriya bicuruzwa.

SP Kanamugire yagize ati: “Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”

SP Kanamugire yavuze ko ibyo bicuruzwa byari ibya Ndayiragije Miliam, Ndayiragije avuga ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero  naho Ukwigize Daniel we yari yamuhaye akazi ko kumutwara.

Kwibuka30

Yagize ati: “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amacyenga ko ari magendu, Ndayiragije bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi na byo ntabwo byari byasorewe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma Igihugu. 

Ati: “Ni kenshi abaturarwanda  cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ari yo yubaka Igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku biro by’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Leave A Reply

Your email address will not be published.