Nyaruguru: Hatangijwe gahunda y’ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika
Muri Werurwe 2022 ku bufanye bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze “REB” n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cyita ku Iterambere “USAID” ni bwo hatangijwe imishinga ibiri “Tunoze Gusoma” na “Uburezi Iwacu” izamara imyaka 5 igamije guhugura abanyeshuri bagera kuri miliyoni 2 mu gusoma no kwandika neza, bahereye ku Kinyarwanda nk’ururimi rwabo kavukire.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, taliki 08 Nzeri 2022 mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika.
Abitabiriye iki gikorwa basuye urugo mbonezamikurire y’abana bato “ECD-F Munini” aho bakurikiranye uburyo abana bafashwa mu gusoma ndetse no kwandika. Uru rugo mbonezamikurire y’abana bato rukaba ruherereye mu Mudugudu w’icyitegererezo “Munini IDP Model Village”. Aha handi hanasuwe icyumba cy’isomero cyifashishwa n’abana baba muri uyu Mudugudu.
Nyuma hasuwe isomero rya Groupe Scolaire Saint Jean Munini, icyumba cy’ikoranabuhanga cyifashishwa mu gufasha abana gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse hanarebwa n’uburyo abana bafite ubumuga bafashwa mu Gusoma no Kwandika.
Musafiri Patrick, Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imishinga ifasha mu guhugura abanyeshuri mu Gusoma no Kwandika “Soma Rwanda” yatangaje ko icyo bakora ari ubuvugizi kugira ngo ibitabo byongerwe bityo abana igihe bari ku ishuri basome ndetse nibanagera mu miryango babone ibyo gusoma.
Yakomeje avuga ko gusoma byagakwiye kuba umuco kuko uwasomye yunguka byinshi. Yasabye abantu kwegera amasomero bagasoma ndetse bakanabishishikariza abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta yatangaje ko muri gahunda bafite bagiye kongera amatsinda yo gusoma ku buryo muri gahunda bafite muri 2023 bazaba bafashie abana bagera ku 2500 kandi bikazakomeza.
Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze “REB” yavuze ko mu nshingano bafite harimo gutegura imfashanyigisho abana bakoresha biga, ibi ariko bikaba bijyana n’ibindi bikorwa birimo no guhugura aba bana mu Gusoma no Kwandika.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangirijwe i Nyaruguru izakomereza n’ahandi kandi ko ababyeyi bashishikarizwa gushaka ibitabo baha abana bagasoma kuko bituma umwana yunguka ubumenyi.
Mbarushimana asobanura ko ubu barimo gushaka uburyo haboneka ibitabo byinshi bitandukanye ndetse akaba anashishikariza abanditsi ko bakwegera REB kugira ngo bahane umurongo w’ibitabo bakwiye kwandika kugira ngo bifashe abanyeshuri bijyanye n’intenganyanyigisho.
Akomeza avuga ko intego ari ugushyiramo imbaraga kugira ngo umwana uragije umwaka wa 3 w’amashuri abanza abe azi neza Gusoma, Kubara no Kwandika.
Muri uku kwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika hateganyijwe ibikorwa binyuranye mu Turere twose harimo gukwirakwiza ibikoresho bifasha abantu gusoma, gushyira ingufu mu masomero rusange y’abaturage n’amatsinda yo gusoma mu mashuri. Muri ubu bukangurambaga kandi hazaba ibiganiro binyuze mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga byose bigamije kuzamura umuco wo Gusoma no Kwandika.
Iyi gahunda izasorezwa ku Isomero Rusange rya Kigali “Kigali Public Library” taliki 30 Nzeri 2022.
Comments are closed.