Nyuma y’imyaka 14 Lil Wayne agiye kugaruka mu bwongereza

Bwa mbere kuva 2008, Lil Wayne azongera kugaruka mubwongereza nyuma yimyaka 14mugitaramo kizaba imbonankubone(live concert)
Ku wa gatandatu, 18 kamena, Dwayne Michael Carter Jr uzwi nka Lil Wayne azerekeza kuri Gardenerley Orchard garden i Cambridge, mubwongereza, mu gitaramo bise Strawberries & Creem festival akaba azaba asubiyeyo nyuma y’imyaka 14 atahakandagira.

Uyu muraperi ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 40 azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Ella mai, Mabel n’abandi benshi mu gitaramo kizaba gitegerejwe n’abatuye muri iki gihugu. Ikii gitaramo kizaza gikurikiye ibindi yategiye gukorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika akazaba aribwo bwa mbere agikoreye hanze mu mwaka wa 2022 Cambridge ikazaba iya mbere mu kwakira uyu muririmbyi wa Lollipop indirimbo yakunzwe na benshi cyane ikanaba imwe mu zamumenyekanishije.
Comments are closed.