Nyuma yo kwirukanwa muri Ministeri y’Uburezi, Dr ISAAC MUNYAKAZI yirukanywe no mu Ishyaka

19,690

Ishyaka rya PDI ryamaze gutangaza ko ryirukanye burundu Dr MUNYAKAZI Isaac mu ishyaka.

Nyuma Bwana MUNYAKAZI ISAAC wari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi yeguye ku mirimo ye, nyuma Prezida wa Repubulika akavuga ko Dr MUNYAKAZI Isaac yasabwe kwegura kubera kurya ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atanu, kuri uyu munsi ishyaka yari abereye umuyoboke n’umurwanashyaka ariryo PDI ryatangaje ko ryasanze ariya makosa atakwihanganirwa rihita rimwirukana burundu miri iryo shyaka.

Ibi bikozwe mbere yuko RIB itangiza amaperereza kuri icyo kibazo cya ruswa Dr MUNYAKAZI ISAAC ashinjwa.

Comments are closed.