Nzega: Yubikiriye se, aramutemagura akoresheje umuhoro kugeza apfuye.

8,582
Gitifu yarusimbutse! Umusore witwaje umuhoro yamusanze mu biro ashaka  kumutema. Inkuru irambuye - Inkanga

Umwana w’umusore w’imyaka 25 y’amavuko yubikiriye ise mu masaha y’ikigoroba aramutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Umusore witwa Michael Jacobo ufite imyaka 25 y’amavuko utuye mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Tabora mu gace ka Nzega kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Werurwe 2022 mu masaha yubukiriye ise umubyara ubwo yari avuye mu ga santere, maze aramutemagura akoresheje umuhoro kugeza ubwo apfuye.

Amakuru y’ababonye umurambo w’uwo musaza, baravuga ko yari yakomeretse bikabije kuko yamutemaguye ku mutwe, ndetse amaboko nayo yayatemaguyemo ibice byinshi.

Ano makuru yemejwe na komanda wa Tabora ACP Richard Abwao avuga ko koko uwo mwana yishe ise umubyara, yakomeje avuga ko uwo mwana w’umusore yari asanzwe afite ibibazo by mu mutwe, bigakekwa ko aricyo gishobora kuba cyabiteye.

Comments are closed.