OMS na UNICEF zasabye Leta zo muri Afrika gufungura amashuri abana bagasubira ku ishuri

10,251
Kwibuka30
Mu Rwanda abari batangiye amashuri abanza 2020 bazigana n'abari ...

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) n’iryita ku bana (UNICEF) yasabye leta z’ibihugu by’Afurika gushyiraho uburyo burimo kwirinda kuburyo amashuri yakongera gufungura imiryango muri iki cyorezo cya coronavirus.

Aya mashami ya ONU avuga ko gukomeza gufunga amashuri byagira ingaruka mbi ku banyeshuri.

Asaba leta gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus mu mashuri.

OMS na UNICEF bavuze ko abanyeshuri bari kurya indyo mbi, abakobwa bari guterwa inda imburagihe ndetse bagakorerwa n’urugomo, muri iki gihe bakomeje kuguma mu rugo batari ku ishuri.

Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, yavuze ko amashuri kuri uyu mugabane ari “ubuhungiro” bw’abana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane mu buryo bw’iyakure, Dr Moeti yagize ati:

“Ntabwo tugomba guhumwa ijisho rimwe n’ibikorwa byo kurwanya Covid-19 ngo birangire hari abatagize ibyo bageraho mu buzima. Nkuko ubucuruzi buri kongera gufungura mu buryo bwo kwirinda, dushobora kongera gufungura amashuri”.

Mohamed Fall, ukuriye UNICEF mu karere k’Afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepfo, yavuze ko gufunga amashuri igihe kirekire bishyira mu kaga ejo hazaza h’abana n’ah’imiryango yabo.

Mohamed Moustapha Malick Fall | UNICEF Eastern and Southern Africa

Mohamed Mustapha Fall arasanga kugumisha abana mu rugo bifite ingaruka nyinshi mbi ku mibereho y’umwana n’umuryango

Ibihugu bitandatu gusa muri Afurika ni byo bimaze kongera gufungura amashuri byuzuye, nkuko bikubiye mu cyegeranyo cya OMS na UNICEF cyakorewe ku bihugu 39.

Kwibuka30

Hari ibihugu bimwe byongeye gufungura amashuri ariko bihita byongera kuyafunga nyuma y’ukwiyongera cyane kw’abanduye coronavirus.

Ibindi bihugu byafunguye amashuri gusa ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma kugira ngo bakore ibizamini bya leta bisoza umwaka.

Ni mu gihe ibindi nka Kenya byo byavuze ko uyu mwaka w’amashuri wa 2020 ubaye impfabusa.

Mu Rwanda ho, abanyeshuri batashye kubera icyoba cy’ubwandu bwa Covid taliki 15 Werurwe 2020, amazi akaba ameze kurenga atanu bicaye mu rugo, inama y’abaministri iherutse guterana mu Rwanda, yari yemeje ko amashuri azakomeza gufunga kugeza igihe hazagaragarizwa ingamba zihamye zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

NI IKI ABABYEYI BAVUGA

Bamwe mu babyeyi barasanga Leta ikwiye gushyraho ingamba zikarishe mu rwego rwo kwirinda ubwandu, ariko na none ikabikora vuba kuko abana bakomeje kwangirikira mu rugo kubera kubura icyo bakora.

Umwe mu Babyeyi waganiriye na Indorerwamo.com yagize ati:”Rwose abana baranyangirikanye, birirwa bacuranga indirimbo z’ibishegu dore ko ari nazo zigezweo, kandi ntiwarinda umwana kumva radiyo, rwose Leta nidutabare”

Undi witwa MUKAKALISA ati:”…sinirengagije ko icyorezo cya Covid gihari, ariko Leta mu bushishozi bwayo n’umubyeyi wacu, rwose niyihutishe itangira ry’amashuri, wenda batangire ari bake, ariko batangire, naho ubundi nibikomeza gutinda hazasubirayo ababyeyi kuko benshi bari guterwa amada hanze aha”

Biteganijwe ko Leta ishobora gutangaza ibijyanye n’ifungurwa ry’amashuri mu nama y’abaministri izaterana mu mpera z’ukwezi.

Ariko nubwo bimeze bityo, itangira ry’amashuri rigomba gukorana ubushishozi kuko bititondewe byadushyira mu kaga.

Inyubako zishaje zashakaga kubagwira zasimbujwe inshya - Kigali Today

Leave A Reply

Your email address will not be published.