ONU yasabye iperereza ryihutirwa ku bikorwa by’Ubugiriki byo guhohotera abimukira
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpuzi(UNHCR), ryasabye iperereza ryihutirwa ku mfu 19 z’abimukira zaturutse ku gukonjeshwa, nyuma y’uko bambuwe imyenda yabo bakajugunywa ku nkombe z’Ubugereki.
Aganira n’ibiro ntaramakuru ANADOLU, umuvugizi wa UNHCR Shabia Mantoo yagaragaje uku gukonjesha bariya bimukira byabagejeje ku rupfu, nk’igikorwa “gikuye utima”.
Yagize ati”Twatunguwe kandi tubabajwe cyane n’aya makuru”.
Yavuze ko ishami rishinzwe impunzi n’abandi bireba bari gukurikirana iby’izi mfu.
Mantoo yasabye ko ubuzima, uburenganzira, umutekano n’imibereho myiza by’impunzi nabimukira birindwa kandi bigashyirwa imbere.
Turkiya n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye kenshi ibikorwa bitemewe by’Ubugiriki byo gusubiza inyuma abashaka ubuhunzi, ikavuga ko binyuranye n’indangagaciro z’ikiremwamuntu n’amategeko mpuzamahanga.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterez, avuga ko umuntu wese ushaka ubuzima bwiza akwiye umutekano n’agaciro.
Comments are closed.